Jules Sentore yifashishije Miss Umukundwa mu ndirimbo yitsa ku mitoma yo hambere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jules Sentore umenyerewe mu muziki gakondo yifashishije Umukundwa Clémence wahatanye muri Miss Rwanda na Miss Supranational mu 2019 mu ndirimbo yitsa ku mitoma gakondo.

Iyi ndirimbo ya mbere ya Jules Sentore mu 2020 yayise ‘Agafoto’ , yiganjemo imitoma ya Kinyarwanda ndetse n’amagambo aryoheye ugutwi yuzuyemo kuzimiza k’umuco nyarwanda.

Jules Sentore yabwiye IGIHE ko yatekereje gukora iyi ndirimbo ashaka kongera gusubiza abantu mu bihe byo gurambagiza bya kera.

Ati “Ni ugusubiza abantu mu mitoma ya gakondo duhereye ku yo bifashishaga mu gihe cyo hambere. Kuyihimba kwayo twashakaga kuvuga imitoma yifashishwaga mu gihe cya kera. Ni mu rwego rwo gusubiza abantu mu bihe bya kera bakumva ukuntu imitoma yari myiza n’uburyo yari ifite ireme.”

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na Sasha Vybz wo muri Uganda.

Jules Sentore yemeza ko gusobanurira Sasha ibijyanye n’uburyo indirimbo igomba gukorwamo byabanje kubagora.

Ati “Kugira ngo tumwumvishe uburyo amashusho agomba gukorwamo byabanje kutugora, cyane ko ibintu by’umuco nyarwanda atari abizi. Habayeho kumusobanurira byimbitse icyo twari tugamije. Twari dufite ibitekerezo byacu duhuza na we, amashusho akorwa atyo.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yose yafatiwe mu Rwanda. Igaragaramo ababyinyi bo mu Itorero Gakondo ry’Inyamibwa Cultural Troupe.

Jules Sentore agaragara mu rukundo na Umukundwa Clémence wari uri mu bakobwa 20 bitabiriye icyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2019, anaba muri 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Supranational 2019 ariko hose ntiyagira amahirwe yo kwegukana ikamba.

Reba ‘Agafoto’ indirimbo ya mbere ya Jules Sentore mu 2020

Jules Sentore agaragara mu ndirimbo ari mu rukundo na Miss Umukundwa
Miss Umukundwa ugaragara mu ndirimbo nshya Jules Sentore yashyize hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza