00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore yerekeje i Burayi aho agiye kumara amezi abiri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 August 2022 saa 02:57
Yasuwe :

Jules Sentore yerekeje ku Mugabane w’u Burayi aho agiye kumara amezi abiri mu bitaramo ‘Gakondo yacu Europe Tour’ bizazenguruka mu bihugu bitandukanye, akazabirangiza mu mpera z’Ugushyingo 2022.

Mu ijoro ryo ku wa 24 Kanama 2022 nibwo Jules Sentore aherekejwe n’abarimo Massamba Intore yahagurutse i Kigali.

Mu gitondo cyo ku wa 25 Kanama 2022 yari ageze mu Bubiligi. Biteganyijwe ko akomereza mu Budage aho azakorera igitaramo cye cya mbere.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo yari ahagurutse i Kigali, yavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira abakunzi be.

Ati “Ntako bisa gutaramira abakunzi b’umuziki wanjye batuye i Burayi, ndabizi baba bankumbuye ariko mu by’ukuri nanjye mba mbakumbuye."

Mu minsi ishize ubuyobozi bwa Kwanda Music, Jules Sentore abarizwamo bwabwiye IGIHE ko ubu bamaze kwemeza ibitaramo bine mu gihe banakomeje ibiganiro bishobora kuvamo ibindi bitaramo azakora.

Uyu muhanzi yerekeje i Burayi nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo nshya yise ‘Hinga amasaka’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro amashusho yayo agafatwa ndetse akanatunganywa na Sinta Filmz.

Abarimo Massamba Intore bari mu baherekeje Jules Sentore
Ibitaramo bya Jules Sentore bigiye gutangirira mu Budage
Ubwo Jules Sentore yiteguraga guhaguruka i Kigali
Jules Sentore agiye kumara amezi abiri ku Mugabane w'u Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .