‘Mama’ ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira ubutwari bw’ababyeyi guhera ku mezi icyenda bamara batwite, uko bita ku mwana kuva akiri igitambambuga kugeza akuze akaba umugore cyangwa umugore.
Jules Sentore hari aho agira ati “Reka nkurate nkuvuge uko uri mubyeyi, amezi icyenda mu nda yawe udahuga wanga ko mpungabana. Mutima mwiza uzira umunabi uri mudasumbwa, urenze umwamikazi undutira ibikomangoma."
Ni indirimbo Jules Sentore avuga ko yanditse mu gihe cya Guma Mu Rugo ya mbere, avuga ko yayituye buri mubyeyi wese ugira ubutwari bwo kwita ku bana babo.
Jules Sentore yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zigize album amaze igihe akoraho ku buryo izasohoka mu minsi ya vuba.
Jules Sentore afitanye amateka yihariye na nyina witabye Imana mu 2018
Ku ndangamuntu ye yitwa Icyoyitungiye Jules Bonheur, sekuru Sentore Athanase yamwise Jules Sentore ari naryo zina akoresha mu buhanzi. Uyu ni umwuzukuru wa Athanase Sentore akaba umwishywa wa Massamba Intore.
Uburyo yavutsemo ni ubuhamya bukomeye ndetse nawe ubwe yemera ko kubaho kwe ari igitangaza cya Nyagasani gihishe imigisha myinshi.
Ku itariki ya 10 Ukwakira 1989 nibwo Jules Sentore yavutse, ubwo yizihizaga isabukuru ye mu 2015 nibwo bwa mbere hahishuwe ubuhamya bw’uburyo yavutse bigoranye.
Nyirasenge wa Jules Sentore yagize ati “Twari turyamye n’ijoro twumva abantu barakomanze cyane biteye ubwoba turakanguka batubwira ko se na nyina ba Jules Sentore bapfuye imodoka ibagonze duhita twiruka tujya kwa muganga."
“Papa wa Jules Sentore akigera ku bitaro yahise yitaba Imana, mama we agwa muri Coma”.
Mu gusobanurira neza abari bateraniye aho ngo yababwiye uburyo bakozemo impanuka ati “Papa wa Jules yarahindukiye abona imodoka igiye kubagonga yabagezeho ahita asunikira mama wa Jules ku ruhande imodoka aba ari we ihitana.”
Yakomeje gusobanura uburyo Jules Sentore yavutsemo, ko nyina yakoze impanuka habura igihe gito ngo yibaruke uyu musore wavutse nyina akirembye.
Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu 2019 yagize ati “Njya mukumbura cyane, yari umuntu ukunda gusabana cyane ukunda abantu. Ntabwo ari ukumuvuga neza kuko adahari n’abatangabuhamya barahari, yakundaga gutarama ariko yari yihariye kuko yabikoraga yishimye cyangwa se ababaye.”
Yakomeje agira ati “Ikindi mwibukiraho yari azi kuririmba. Yakundaga indirimbo iba mu gitabo cy’abakirisitu ndetse yifuzaga ko twazayikorana biri mu bintu bijya bimbabaza kuba yaragiye tutabikoze. Yari azi kuririmba cyane ku buryo na zimwe mu ndirimbo nahimbaga narabanzaga nkazimwumvisha akambwira ati hindura aka n’aka.”



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!