Jules Sentore yabimburiye abandi mu bitaramo bya ‘My Talent Live Concert’ (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Jules Sentore uri mu bahanzi bakundirwa kuba ari umwe mu baririmba injyana ziganjemo gakondo, yabimburiye abandi mu bitaramo bya “My Talent Live Concert” byatangiye kuba nyuma y’uko muri Nzeri 2020, hasojwe ibitaramo bya Iwacu Muzika, byahuriyemo abahanzi b’amazina akomeye mu Rwanda.

Ni ibitaramo bitegurwa na East African Promoters [EAP] ya Mushyoma Joseph wamamaye mu myidagaduro nka Boubou.

Mbere y’uko Jules Sentore ataramira Abanyarwanda, yabanje kubaganiriza ku buzima bwe muri rusange yaba ubw’umuziki cyangwa se ubundi buri hanze yawo.

Umunyamakuru Luckyman Nzeyimana wa RBA wayoboye iki gitaramo, yamubajije icyo kuba ariwe ugiye kubimburira abandi bahanzi muri ibi bitaramo, mu gusubiza avuga ko bigaragaza ko hari ikintu gikomeye abarebana n’imyidagaduro bamaze gukora.

Ati “Bivuze ko nk’abahanzi b’u Rwanda n’abandi bose barebana n’imyidagaduro bamaze kugira uruhare rukomeye mu muziki w’u Rwanda bityo aho tugana tukaba turi kuhareba.”

Uyu musore ukomoka kuri Sentore Athanase yabajijwe umurongo ndengerwaho akoreramo umuziki we, avuga ko ari ugukundisha abantu umuziki gakondo kuko akomoka mu muryango w’abahanzi basigasiye umuco gakondo.

Ati “Umurongo wanjye nta wundi, ni nacyo gihango cyanjye, ni ugukora umuziki gakondo nkawukundisha Abanyarwanda, ababyiruka ndetse n’amahanga. Nkakomeza kwitwara neza nkurikije umuco wacu.”
Yavuze ko impamvu mu muziki we yibanda kuri gakondo ari uko ‘ashaka gusigasira umuco gakondo kuko agahugu katagira umuco gacika’.

Nyuma Jules Sentore yahise yanzika n’indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Udatsikira’ yamumenyekanishije cyane, ‘Intango’ aheruka gushyira hanze, ‘Umpa Akanya’ yakoranye na Teta Diana, ‘Guluma’ yahuriyemo na Irene Ntale wo muri Uganda, ‘Kora akazi’, ‘Warakoze’ yo guhimbaza Imana n’izindi.

Uyu musore yafashijwe ku rubyiniro n’abantu batandukanye barimo abacuranzi nka Arsène Nimpagaritse wacuranze Guitar Solo, Niyontezeho Etienne wacuranze Piano usanzwe ari n’umucuranzi wa Symphony Band, Shikama Shalom wacuranze ingoma, Arnaud Gasige wacuranze Bass Guitar. Na Producer Made Beat wayoboye band akaba ari nawe ukora indirimbo za Jules Sentore.

Yafashijwe n’abaririmbyi b’abakobwa batatu barimo Neema Rehema usanzwe azwi mu muziki no mu bitaramo bitandukanye, Peace Hoziana witabiriye East Africa’s Got Talent ndetse na Rachel Ndayishimiye.

Yafashijwe kandi n’intore Cyogere Edmond na Gatore Yannick, zaciye umugara bigatinda. Aba bari baherekejwe n’ababyinnyi barimo Mucyo Mignonne, Igihozo Belise na Munezero Lysa Adeline.

Ku wa 14 Ugushyingo 2020, umuhanzikazi Marina niwe uzasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bya “My Talent Live Concert”.

Icyoyitungiye Jules Bonheur wamamaye nka Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki Nyarwanda, by’umwihariko yigaruriye imitima ya benshi kubera uburyo aririmba ibihangano byiganjemo umudiho wa Kinyarwanda udakunzwe kwisukirwa n’abo mu kiragano cye.

Ubusanzwe ni umwuzukuru wa Sentore Athanase ari na we wamwise amazina ya Jules Sentore akoresha mu buhanzi, uyu musore ni umwishywa wa Masamba Intore.

Ku myaka itanu nibwo Sentore yamuvumbuyemo ubuhanga mu guhamiriza bityo amubera umutoza ndetse ngo yahoraga amusaba kubinononsora neza kugira ngo azabe umubyinnyi ukomeye mu Rwanda.

-  Reba igitaramo cya Jules Sentore uko cyagenze

-  Reba indirimbo Jules Sentore aheruka gushyira hanze yise ‘Intango’

Mbere y’uko Jules Sentore ataramira Abanyarwanda, yabanje kubaganiriza ku buzima bwe muri rusange yaba ubw’umuziki cyangwa se ubundi buri hanze yawo
Jules Sentore yaririmbye ibihangano bye bitandukanye
Jules Sentore n'itsinda ry'abacuranzi ryamufashije ku rubyiniro
Jules Sentore na Peace Hoziana ku rubyiniro bafatanyije kuririmba
Jules Sentore yabimburiye abandi bahanzi muri ibi bitaramo bizarangira mu mpera z'uyu mwaka
Jules Sentore yageze aho umuziki uramuryohera, arataraka
Jules Sentore yaserutse afite iyi nyogosho atari asanzwe akunda kwiyogoshesha
Jules Sentore yavuze ko impamvu mu muziki we yibanda kuri gakondo ari uko ‘ashaka gusigasira umuco gakondo kuko agahugu katagira umuco gacika'
Jules Sentore yishimira ko abantu batandukanye bari mu myidagaduro hari umusanzu bari gutanga kugira ngo uru ruganda rutere imbere
Abaririmbyi b’abakobwa batatu bafashije Jules Sentore ku rubyiniro. Uhereye ibumoso ni Peace Hoziana, Neema Rehema na Rachel Ndayishimiye
Cyogere Edmond ari mu ntore zafashije Jules Sentore ku rubyiniro
Gatore Yannick ni umwe mu ntore zikunze gufasha Jules Sentore mu bitaramo no mu mashusho y'indirimbo
Intore Gatore Yannick yafashije Jules Sentore ku rubyiniro
Jules Sentore ni we wabimburiye abandi bahanzi kuririmba muri ‘My Talent Live Concert’
Abakunda umuziki gakondo banyuzwe
Jules Sentore yanyuzagamo akanabyina
Ni umuhanzi wizihirwa cyane ndetse akabigaragaza
Peace Hoziana witabiriye East Got Talent ahagarariye u Rwanda ni umwe mu bafashije Jules Sentore ku rubyiniro
Umwe mu bakobwa b'ababyinnyi ba Kinyarwanda bafashije Jules Sentore ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .