Ni indirimbo yashyizwe ku mbuga zose zicuruza umuziki saa sita n’iminota itatu zo ku wa 1 Mutarama 2023.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu musore yavuze ko indirimbo ‘Icyeza’ yari yateguye uko yazayisohora ku wa 1 Mutarama 2023 cyane ko ayituye abasore n’inkumi bateganya gusezera ubugaragu muri uyu mwaka mushya.
Ati “Ni indirimbo nifuzaga ko yatangirana n’umwaka kuko nayikoreye abasore n’inkumi bamaze gufata icyemezo cyo gusezera ubugaragu.”
Ku rundi ruhande Jules Sentore avuga ko iyi ndirimbo ari iy’ubukwe, ikaba indirimbo yifuza ko yazajya ifasha abageni cyane ko yiganjemo amagambo meza abwirwa umukobwa uba ugiye kurushinga.
Uyu muhanzi ahamya ko afite icyizere ko iyi ndirimbo izakundwa ikaba yanagera aho yajya yifashishwa n’abageni banyuranye.
Ati “Ubundi ni impano mpaye abageni bazarushinga mu 2023, nibaza ko igiye kuba indirimbo y’umwaka cyane cyane mu bukwe. Uretse ubukwe, ni indirimbo umuntu wese yatura umukunzi we.”
Iyi ndirimbo yakozwe na Madebeats.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!