Jules Sentore na Buravan bahuriye mu ndirimbo y’urukundo ‘Ni rwogere’ igaragaramo imigenzo yo hambere

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Kanama 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Jules Sentore na Buravan bakunzwe cyane mu muziki wo mu Rwanda, bahuriye mu ndirimbo y’urukundo igaragaramo imigenzo yo hambere, bise ‘Ni rwogere’.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Madebeats naho amashusho akorwa na Bob Chris Raheem.

Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bati “Rwahuje data na mama, rurasendera intwari ndaseruka. Urwo mbabwira nirwo rudutera kwanda, rugwa neza kandi cyane rutemba ituze. Ntacyo warunganya ndabarahiye, aho ruri ntihaba umwaga. Bahungu turuvuge imyato, bakobwa turuhe impundu. Rutemba ituze.”

Jules Sentore yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo bayikoze bashaka gushishikariza abantu, gukomera ku rukundo kuko ariwo musingi w’ibyiza byose abantu bashobora kugeraho.

Yakomeje avuga ko we na Buravan bahuriye muri Studio gukora iyi ndirimbo bigahita bibazamo, bagatangira kwandika iyi ndirimbo gutyo.

Ati “Igitekerezo cyo gukorana twakigize turi muri studio. Ni indirimbo twatangiye gukora umwaka ushize, nk’abahanzi bafite aho bamaze kugera ntabwo twari gukora ibintu hutihuti, twabitwaye gake.”

Muri iyi ndirimbo aba bahanzi biombi bagaragara bambaye bya Kinyarwanda, hakagaragaramo umusaza ufite inkono y’itabi ari gucuranga inanga n’ibindi byo hambere, Jules Sentore avuga ko impamvu bagaragaje cyane ibyo hambere muri iyi ndirimbo ari uko nk’abahanzi bashakaga kwerekana umuco nyarwanda.

Ati “Ntabwo wenda ibintu byose byakorwaga mu muco wo hambere twari kubona uko tubishyiramo kuko ni byinshi ariko nk’abahanzi inshingano zacu ni ugutanga umusanzu mu kumenyekanisha umuco. Ni muri urwo rwego twakoreshejemo ibikoresho byo hambere ndetse n’ibindi byarangaga u Rwanda mu bihe byashize.”

Jules Sentore yari aherutse gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise ‘Agafoto’ yitsa ku mitoma yo hambere ndetse na ‘Urera’ yahuriyemo na Yvan Ngenzi.

Reba indirimbo nshya ya Jules Sentore na Buravan

Reba indirimbo ya Jules Sentore, yaherukaga gushyira hanze muri Mata uyu mwaka yahuriyemo na Yvan Ngenzi

Buravan na Jules Sentore bahuriye muri iyi ndirimbo nshya yiganjemo imyambarire yo mu Rwanda rwo hambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .