00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore agiye kuzenguruka i Burayi mu bitaramo bizamara amezi abiri

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 August 2022 saa 09:51
Yasuwe :

Jules Sentore uri mu bahanzi bakiri bato ariko bihebeye injyana gakondo, ari mu myiteguro yo kwerekeza ku mugabane w’i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo yise ’Gakondo yacu’ bizamara amezi abiri.

Uyu muhanzi byitezwe ko azerekeza i Burayi tariki 1 Ukwakira 2022 akazataha tariki 30 Ugushyingo 2022 amezi abiri azenguruka mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane.

Abakorana bya hafi na Jules Sentore babwiye IGIHE ko imyiteguro bayigeze kure ndetse bari mu biganiro n’itsinda ry’abari kubategurira ibitaramo mu bihugu bitandukanye.

Ubuyobozi bwa Kwanda Music, Jules Sentore, abarizwamo bwavuze ko byibuza ubu bamaze kwemeza ibitaramo bine mu gihe banakomeje ibiganiro bishobora kuvamo ibindi bitaramo azakora.

Uyu muhanzi yatangaje amakuru y’uru rugendo nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo nshya yise ‘Hinga amasaka’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro amashusho yayo agafatwa ndetse akanatunganywa na Sinta Filmz.

Jules Sentore ari mu myiteguro yo kujya gutaramira i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .