Jules Sentore agiye gutaramira i Burayi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Kanama 2019 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Jules Sentore ukundwa byimazeyo n’abihebeye injyana gakondo, yatumiwe n’Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru y’i Burayi, mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza Umuganura.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 31 Kanama 2019, mu nyubaho ya Basak Saray Bådehavnsgade 57, 2450 København SV muri Danemark, guhera saa kumi z’umugoroba.

Uyu muhanzi yatumiwe na Ambasade y’u Rwanda mu bihugu byo mu Majyaruguru y’i Burayi birimo Danemark, Finlande, Islande, Norvège na Suède ku bufatanye n’umuryango w’abanyarwanda baba muri Danemark.

Jules Sentore azahaguruka mu Rwanda mu Cyumweru gitaha yerekeje muri Danemark aho azataramira.

Uyu muhanzi azwiho ubuhanga mu kuririmba mu buryo bw’umwimerere ndetse by’akarusho akaba akunze kuvanga umuziki wa kizungu n’uwa gakondo. Ibi bituma akundwa n’ingeri zinyuranye haba abakibyiruka n’abakuze bakunda umuziki w’umwimerere nyarwanda.

Sentore yaherukaga gukora igitaramo gikomeye cyabaye ku wa 5 Nyakanga 2019 yise ‘Inganzo Yaratabaye’ cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Anaheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Imbere ni heza’, isubizamo benshi icyizere cy’ejo hazaza ababwira ko hazaba heza. Yakozwe na Made Beats mu buryo bw’amajwi.

Jules Sentore agiye gutaramira abatuye i Burayi
Jules Sentore ari mu bahanzi bakundwa mu njyana gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza