00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judith Niyonizera yaguze album ya ’Bosqizo Fatakumavuta’ miliyoni 1 Frw

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 07:16
Yasuwe :
0 0

Judith Niyonizera wamenyekanye cyane nk’umugore wa Safi Madiba yabaye uwa mbere watanze miliyoni 1 Frw agura album ‘Fatalogy’ yakozwe n’umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV, Sengabo Jean Bosco uzwi nka Bosqizo ‘Fatakumavuta’.

Fatalogy ni album Fatakumavuta ateganya kumurika tariki 30 Nzeri 2021, icyakora yamaze gutangaza ko uwifuza kuyigura no kumutera inkunga azayibona ku giciro cya miliyoni 1 Frw.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Niyonizera Judith yavuze ko yahisemo kugura iyo album mu rwego rwo gushyigikira umuziki n’abahanzi muri rusange nk’umuntu uzi akazi gakomeye bakora.

Yagize ati "Kuri njye umuziki ni ubuzima kandi uretse kuwukunda no kuba umfasha mu bihe bitandukanye nzi imvune abahanzi bagira mu kwandika no gutunganya indirimbo. Ni yo mpamvu nahisemo gushyigikira album Fatalogy."

Yakomeje agira ati "Nshishikariza n’abandi bantu bose ko niba wakunze indirimbo y’umuhanzi, mushyigikire umutere inkunga mu buryo ushoboye bwose."

Fatakumavuta yashimiye Niyonizera wabaye uwa mbere waguze album ye kandi ku mafaranga menshi.

Yagize ati “Njye navuze ko miliyoni ari igiciro cy’umuntu ushaka kuntera inkunga, nishimiye cyane ko Niyonizera wabashije guha agaciro akazi nakoze.”

Iyi album ikubiyeho indirimbo 12 zaririmbwe n’abahanzi 25, barimo abagezweho muri iki gihe, abakizamuka ndetse n’abari bagezweho mu gihe cyashize ariko batakigaragara muri iyi minsi.

Uyu mugabo yavuze ko ari album ishingiye ku buzima bwe nk’umuntu usanzwe ubarizwa mu ruhando rwa muzika.

Yakomeje ati "Ni album iriho ubutumwa bwanjye bwite, ni na yo mpamvu nayise Fatalogy. Indirimbo ziyikubiyeho zikoze mu njyana zitandukanye.”

Fatakumavuta amaze gukora indirimbo zirenga 30 akaba ari mu ifatwa ry’amashusho yazo. Indirimbo 12 azafatira amashusho mbere muri 30 yakoze ni zo zizaba zigize album ye ya mbere.

Ni album na we azaririmbamo. Yakomeje ati “Zose uko ari cumi n’ebyiri nzaziririmbamo, hari ibintu byinshi abantu batanziho bakeneye kumenya. Abazumva iyi album bazanyurwa ndabizi.”

Uyu munyamakuru yavuze ko kugeza ubu amaze gufata amashusho y’indirimbo icyenda, aho akomeje gushaka izindi eshatu yakongera kuri album ye.

Bosqizo yagurishije album ye miliyoni 1 Frw
Bosqizo ‘Fatakumavuta’ yishimira miliyoni 1 Frw yagurishije album ye
Judith Niyonizera yaguze iyi album mu rwego rwo gushyigikira Fatakumavuta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .