Amakuru IGIHE yabonye ni uko ubu bukwe bwa Judith Niyonizera na King Dust bamaranye igihe, bwabereye muri Canada mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi.
Judith Niyonizera na King Dust batangiye gukundana mu 2021, ndetse mu 2023 baza kwibaruka imfura yabo.
Uyu mugore utari uzwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda yamenyekanye cyane ubwo yatangiraga gukundana na Safi Madiba baje gukora ubukwe mu 2017.
Baje kugirana ibibazo iby’urukundo rwabo bigenda biguruntege, icyakora amategeko ashyiraho umusumari wa nyuma mu 2023 ubwo bahabwaga gatanya.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!