00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judith Niyonizera mu munyenga w’urukundo n’umusore yasimbuje Safi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 July 2022 saa 11:36
Yasuwe :

Judith Niyonizera akomeje kugaragaza ko aryohewe n’urukundo arimo n’umusore yasimbuje Safi Madiba wari uherutse kumubwira ko adakwiye kongera kumubara nk’umugabo we.

Amezi abaye hafi atatu Judith Niyonizera atangiye kugaragaza ko aryohewe n’urukundo arimo n’uyu musore w’umuzungu.

Judith Niyonizera atangiye kwerekana uyu musore bameranye neza mu rukundo nyuma y’igihe atavuga rumwe na Safi Madiba wahamyaga ko batandukanye we akabihakana.

Inshuro nyinshi twagerageje kubaza Niyonizera niba koko uyu ari we musore wegukanye umutima we icyakora yirinda kugira icyo abivugaho.

Gusa uko iminsi yisunika niko Niyonizera adahwema kugaragaza ko abanye neza n’uyu musore muri Canada.

Mu 2020 ubwo yavugaga ko yatandukanye n’uwari umugore we, Safi Madiba yahishuye ko yafashe icyemezo cyo gutandukana na Judith Niyonizera ndetse ahamya ko yari akomeje gushaka uko batandukana mu buryo bw’amategeko.

Safi Madiba wari wajyanye na Niyonizera muri Canada mu ntangiriro za 2020, nyuma y’amezi make bahise batandukana.

Abajijwe niba ugutandukana kwabo kwaba kwaramaze kwemezwa n’amategeko cyane ko bafitanye isezerano, Safi Madiba yagize ati “Njye sinkoreshwa n’amategeko nkoreshwa n’umutima wanjye. Twaratandukanye ntabwo tukiri kumwe.”

Icyo gihe Judith Niyonizera yavuze ko ibyo Safi Madiba avuga atari byo ndetse we agahamya ko yari akiri umugore w’uyu muhanzi.

Judith Niyonizera mu munyenga w’urukundo n’umusore yasimbuje Safi Madiba
Judith Niyonizera ntasiba kugaragaza ko ari mu bihe byiza n'uyu musore bakundana
Niyonizera mu mugongo w'umusore bari gukundana
Nubwo atahisemo kwerura urukundo rwe mu itangazamakuru, Judith niyonizera yananiwe kwihishira ku mbuga nkoranyambaga
Judith Niyonizera asomana n'umusore bari gukundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .