Uyu mugore utuye mu gihugu cya Canada yavuze ko iyi ndirimbo izaba yitwa ‘My Judy’ izajya hanze mu mpera z’iki Cyumweru, aho ubutumwa buyirimo buzaba bugaruka ku rukundo rw’umusore wazengurutse amahanga yose ariko akaba atarabona umukobwa mwiza nka ‘Judy’ n’ubwo we yamwimye urukundo.
Ni indirimbo yahuriyemo n’umuhanzi wo muri Guinea , usanzwe ari umuhanzi ndetse akaba ari n’umukinnyi wa filime dore ko bombi baherutse guhurira muri filime yise ‘Gift of Kindness’.
Musbe Black wakoranye indirimbo na Judy ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo ‘Sentaro’. Uyu musore wavukiye muri Guinea, muri iki gihe abarizwa mu gihugu cya Canada.
Mu kiganiro na IGIHE, Judy yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bwo kwishimisha, ndetse nta gahunda ndende afite yo gukomeza gukora umuziki.
Ati “Ni indirimbo yo kwishimisha , nta gahunda ndende mfite mu muziki, iyi ni iyo kwishimisha bisanzwe. Ubuzima ni bugufi nyine nubyuka ukumva urashaka gukora ikintu, gikore.”
Filime ya ‘Gift of Kindness’ uyu mugore aheruka gushyira hanze, yifashishijemo abakinnyi b’abahanga bo muri Canada, aba-producer bamenyerewe mu gutegura no gutunganya filime nk’izi zubakiye ku nkuru yihariye n’ibindi bitandukanye.
Judy yavuze ko mu minsi iri imbere afitiye agaseke abakunzi be by’umwihariko abamukunda nk’umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo.
Reba hano filime Judy aheruka gushyira hanze


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!