00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Judith Heard yahishuye uko yamaze imyaka myinshi yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaïne (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 September 2022 saa 06:24
Yasuwe :

Kantengwa Judith benshi bazi nka Judith Heard akaba umunyamideli wabigize umwuga wo muri Uganda ariko afite inkomoko mu Rwanda, yahishuye uko yamaze imyaka myinshi yarabaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaïne.

Ibi Judith Heard yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE mu minsi ishize ubwo yari yitabiriye umuhango wo #KwitaIzina.

Muri iki kiganiro Judith Heard yanaboneyeho guhishura ko yamaze kwakira agakiza akareka inzoga zamushoraga mu bikorwa binyuranye kandi bigayitse.

Uko Judith Heard yaje gukizwa akareka inzoga

Judith Heard umaze iminsi agaragaza ko yakiriye agakiza ndetse witegura kuzuza umwaka adasoma ku bisindisha, yahishuye uko igitekerezo cyo gukizwa cyamujemo.

Yagize ati "Nyuma y’uko Covid-19 irangiye nibwo nicaye ndibaza, nsanga ikintu nkeneye gukomeza gukora mu byo nakoraga ari ugufasha abana bato, impfubyi n’ababyeyi batishoboye".

Uyu mugore akomeza avuga ko mu gihe yibazaga uko agiye gukora iki gikorwa, yibajije uko azabasha kujya ajya gufasha no kwigisha abana b’abakobwa nyamara yaraye mu kabari mu nzoga n’ibindi.

Mu 2021 nibwo yatangiye gutekereza kureka inzoga kugira ngo ibyo yigisha abana bato bitazajya biba bibusanye n’ibyo we akora.

Ati "Erega ni uko mutabizi igihe kinini nakimaze nkoresha ibiyobyabwenge birimo na Cocaïne, nkanywa inzoga nyinshi. Byari bigeze ku rwego mfata amafaranga mu nzu namara guhaha andi nkumva ko ari ayo kugura ibiyobyabwenge".

Kugeza ubu Judith Heard avuga ko ikintu kimutera ubwoba mu buzima ari ukubona abana b’abakobwa barara mu tubari birenza amacupa y’inzoga.

Ati "Ni ubuzima nakuriyemo ni byo nabubayemo ariko buragorana gusa ntawe narenganya kuko ni igihe cyabo kitaragera. Igihe kizagera babone ko ubuzima bwiza atari buriya".

Avuga impamvu yanga inzoga urunuka, ni uko arizo zari intege nke ze, ahamya ko yo yamaraga gusoma icupa niyo ryaba rimwe yahitaga ashaka ibiyobyabwenge.

Judith Heard iyo yibutse ubuzima yabayemo asuka amarira

Judith Heard yahishuye ko yamaze kubona gatanya

Ubwo yari agize imyaka 19, Judith Heard yahuye n’umuzungu w’umunyamerika witwa Richard Heard wari ufite imyaka 54, aramubengukwa ndetse barakundana.

Uyu musaza wari wiboneye akanyogwe, yaramukundaga kandi agakunda n’umuryango we.

Nyina wa Judith wari ubayeho mu buzima butari bwiza yamwitayeho, umuvandimwe we amwishyurira kaminuza, afasha umuryango wose.

Kurongorwa n’umusaza w’umuzungu byatumye Judith Heard akomeza kuvugwa cyane, benshi bamuvuga nabi.

Ati “Naciriwe imanza, banyita umukunzi w’ifaranga, naribasiwe bikomeye.”

N’ubwo Kantengwa na Heard babyaranye abana batatu n’undi umwe bareraga, bafite inzu nziza n’imodoka, avuga ko nabwo yari ameze nk’uboshye kuko nabwo atamwemereraga gusohoka yijyanye cyangwa ngo yambare umwenda ashaka.

Ati “Nabagaho buri munsi ntashobora kwambara ikanzu nk’iyi kuko atayikunda, ntashobora kwandika icyo nshaka ku mbuga nkoranyambaga kuko atabikunda.”

Bamaranye imyaka 11 batandukana mu 2019 ariko gatanya yabo yemezwa neza mu 2020, ubu Judith Heard abayeho mu buzima bwe ashaka, ntawe umubuza uburenganzira bwe.

Ati “Kuri iyi nshuro twaratandukanye byararangiye namaze gutandukana n’umugabo wanjye. Ubu ndi njyenyine.”

Ku rundi ruhande ariko, Judith Heard ahamya ko ntacyo ashinja umugabo we kuko yamuhaye urukundo ruhagije, akaba umugabo w’umuhanga ndetse ufite n’ubushobozi.

Icyakora ibi ntabwo ngo byari bihagije ku mugore washakaga n’ubwigenge.

Judith Heard wiyemeje gusubira ku ishuri afite umushinga wo gutera ibiti miliyoni eshanu

Judith Heard uherutse gutorerwa kuba Miss Environment Africa, afite umushinga wo gutera ibiti miliyoni eshanu mu rwego rwo gusigasira ibidukikije.

Ni umushinga uyu mugore amaze iminsi anaganiraho n’abantu b’ibyamamare barimo Didier Drogba wari mu Rwanda mu minsi ishize.

Ubwo yegukanaga ikamba rya Miss Environment Africa, Judith Heard yahise afata icyemezo cyo gusubira ku ishuri agakurikirana ‘Environment Sciences’.

Uyu mugore w’imyaka 37, yari yarasubitse amasomo ari mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Kuri ubu Judith Heard ahamya ko agiye gukora ikizamini nk’umukandida wigenga kizamufasha kubona impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye izamufasha kwinjira muri Kaminuza akiga ‘Environment Sciences’.

Judith Heard avuga ko nyuma yo gukizwa akareka inzoga n'ibiyobyabwenge ubu abayeho mu buzima bwiza
Judith Heard afite umushinga wo gutera ibiti miliyoni eshanu
Mu bo Judith Heard yaganirije umushinga we wo gutera ibiti miliyoni eshanu harimo na Didier Drogba bahuriye mu birori byo Kwita izina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .