Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Josh Ishimwe yahamije ko yambitse impeta uyu mukobwa bamaze imyaka itatu bakundana nubwo bamaze igihe baziranye.
Ati “Namwambitse impeta, nibyo! Ni umukobwa tumaranye imyaka itatu dukundana ariko mu by’ukuri tumaze igihe tuziranye kuko twariganye no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.”
Uyu muhanzi yavuze ko bahuriye mu Bufaransa ari naho yamwambikiye impeta.
Ishimwe Joshua ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko, wadukanye uburyo bwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abinyujije mu njyana gakondo. Yatangiye umuziki mu 2020.
Ni umusore wakuriye mu Itorero rya ADEPR aho kuri ubu abarizwa muri ADEPR Samuduha. Ntabwo aratangira gukora indirimbo ze bwite yanditse ahubwo agenda asubiramo izindi abantu basanzwe bazi. Amaze gusubiramo indirimbo zizwi haba muri Kiliziya Gatolika ndetse n’izikoreshwa mu matorero nka ADEPR n’ahandi.
Zirimo Inkingi Negamiye, Yesu Ashimwe, Hari icyo Nkwaka, Rumuri Rutazima, Imana Iraduteteruye, Reka Ndate Imana Data, Munsi y’Umusaraba, Yezu Wanjye, Amasezerano, Yesu Ndagukunda n’izindi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!