Josh Ishimwe yakoze ubukwe nyuma y’uko akorewe ibirori byo gusezera ku busore byabereye mu Buholandi ku wa 10 Kamena 2025. Mu mu Burayi kandi ni naho yambikiye impeta umukunzi we, ubwo yamusabaga ko bazabana akaramata.
Mu kwitegura ubu bukwe, Josh Ishimwe yari yajyanye n’umubyeyi we i Burayi, amakuru IGIHE yamenye akavuga ko uyu muhanzi yahisemo gukorera ubukwe kuri uwo Mugabane kuko ari ho ababyeyi b’umukobwa batuye, kandi uyu mugabo akaba ahafite umuryango mugari.
Josh Ishimwe yari amaze igihe kinini i Burayi aho uretse kwitegura ubukwe, yagize n’umwanya wo kwitabira ibitaramo yatumiwemo na Aline Gahongayire birimo icyabereye mu Bubiligi ku wa 7 Kamena 2025 n’icyabereye i Paris ku wa 14 Kamena 2025.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!