Jordin Sparks yahishuye ko mu Rwanda hari mu hantu ha mbere akunda ku Isi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jordin Sparks, yahishuye ko mu Rwanda ari mu hantu ha mbere mbere akunda ku Isi.

Ubu butumwa Jordin Sparks yabunyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yagize ati “U Rwanda ni mu hantu ha mbere nkunda ku Isi.”

Ubu butumwa bwakoze ku mutima abanyarwanda bahise bamuhundagazaho ibitekerezo bimuha ikaze mu rw’imisozi igihumbi.

Binyuze kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, uyu muhanzi yahise ahabwa ikaze muri iki gihugu cy’imisozi igihumbi aherukamo mu myaka icyenda ishize.

Uwiyise Ericus, yagize ati” Uraho Jordin, dutegereje kukubona ku rubyiniro i Kigali, tuguhaye ikaze mu rw’imisozi igihumbi, igihugu cy’amahoro, umutekano n’isuku. Tugira amafunguro meza n’ibindi bintu byinshi wakwishimira.”

Uyu muhanzi w’icyamamare mu muziki wa Amerika aheruka mu Rwanda mu 2011. Yarusuye nk’ umwe mu bari bagize Umuryango witwa ‘Bridge to Rwanda’ wafatanyije na ‘Starckey Hearing Foundation’ mu gufasha abana bafite ikibazo cyo kutumva.

Jordin Sparks, ni we waririmbye indirimbo zakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga nka ‘One Step at the Time’, ‘No Air’ yaririmbanye na Chris Brown, n’izindi nyinshi.

Ibikorwa byamuzanye mu Rwanda mu 2011 byari bigamije gufasha abafite ibibazo byo mu matwi
Muri Werurwe 2011 ubwo Sparks yari kumwe n'umwe mu bana bo mu Rwanda bafite ikibazo cy'indwara zo mu matwi
Jordin Sparks yahishuye ko u Rwanda ariho hantu akunda ku Isi
Jordin Sparks asanzwe ari umuhanzi ukomeye mu muziki w'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .