00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jolly Mutesi yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 May 2024 saa 07:07
Yasuwe :

Miss Jolly Mutesi umaze iminsi mu Bwongereza, yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Johnston Busingye, wamwifurije ikaze ndetse amushimira imirimo amazemo iminsi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Mutesi Jolly yavuze ko yashimishijwe no kwakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza cyane ko yari amaze iminsi muri iki gihugu.

Yagize ati “Byari iby’agaciro kwakirwa na Ambasaderi, twaganiriye ibintu bitandukanye gusa icyo nakubwira ni uko yanshimiye ibikorwa mazemo iminsi ambwira ko nk’Igihugu banshyigikiye.”

Jolly Mutesi amaze iminsi mu Bwongereza aho yatanze ikiganiro mu Nama y’Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford mu mpera z’icyumweru gishize.

Uyu mukobwa wegukanye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2016, mu minsi ishize yari yakiriwe n’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Coventry.

Umuryango ‘Oxford Africa’ wari watumiye Jolly Mutesi muri iyi nama watangijwe mu 1958.

Abandi batumirwa bari batumiwe barimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, Dr. Donald Kaberuka wabaye Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye., Amina Mohamed n’abandi.

Jolly Mutesi yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .