Johnny Depp yatsinzwe mu rubanza yaregagamo The Sun kumuharabika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Johnny Depp wubatse izina mu mwuga wa sinema nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, yatsinzwe mu rubanza yaregagamo ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, avuga ko cyanditse inkuru kimuharabika.

Yari yakijyanye mu rukiko nyuma y’inkuru iki kinyamakuru cyanditse kivuga ko yahohoteraga Amber Heard wahoze ari umugore we, ndetse bakaba bamaze iminsi bashyiditse mu nkiko.

Depp yajyanye mu rukiko The Sun ndetse n’umwanditsi mukuru wayo Dan Wootton, avuga ko bamubeshyeye ko yahohoteraga umugore we.

CNN yatangaje ko nyuma y’ibimenyetso birimo amafoto, amajwi ndetse n’ubutumwa bwa Depp abanyamategeko ba The Sun beretse Urukiko Rukuru rwo mu Bwongereza, bavuze ko ‘gukubita umugore we Amber Heard, byatumye agira ibikomere ndetse agatinya n’ubuzima bwe.’

Umucamanza Andrew Nicol yavuze ko ibimenyetso iki kinyamakuru cyerekanye ‘aribyo’. Hagaragajwe ibimenyetso 14 abari bahanganye na Depp bari bafite nk’ibihamya.

Mu rukiko Depp yemeye ko yakoreshaga ibiyobyabwenge ariko avuga ko ibyo guhohotera uwari umugore we byo atari ukuri.

Mu iburanisha ryabaye muri Nyakanga, Heard yatanze ubuhamya mu rukiko avuga ko Depp yari agiye kumwica inshuro nyinshi.

Ati “Ibintu bimwe byari bibi cyane kuko nari mfite ubwoba ko agiye kunyica, abishaka cyangwa se yataye ubwenge […]. Hari inshuro nyinshi yari agiye kunyica, by’umwihariko mu minsi ya nyuma dukundana.”

The Sun nyuma y’umwanzuro w’urukiko yavuze ko mu myaka 20 yahagurukiye ibibazo by’ihohoterwa ryo mu ngo ndetse rikaba ritagomba kugirwa ubwiru. Ishimira umucamanza ku bw’umwanzuro urimo ubushishozi yafashe ndetse na Amber Heard wemeye gutanga ibimenyetso mu rukiko.

Johnny Depp na Amber Heard bahuye mu 2011 mu ikorwa rya filime ‘The Rum Diary’. Baje kurushinga mu 2015, hashize umwaka uyu mugore yaka gatanya. Johnny Depp yaje kubuzwa n’urukiko kongera kugira imishyikirano na Amber Heard, nyuma yo kumushinja kumukubita.

Mu 2017, Heard yaje kureka gukomeza gukurikirana uyu mugabo ndetse bombi baza kumvikana miliyoni $7 kugira ngo barangize ibijyanye na gatanya yari yatswe.

Johnny Depp yatsinzwe mu rubanza yaregagamo ikinyamakuru The Sun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .