00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Johnny Depp yatsinze urubanza yaburanaga na Amber wahoze ari umugore we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 June 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Umunyamerika Johnny Depp wubatse izina mu mwuga wa sinema nk’umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi, yatsinze urubanza yaburanaga na Amber Heard wahoze ari umugore we, na we uzwi cyane mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu.

Johnny Depp yajyanye mu nkiko Amber Heard wahoze ari umugore we amushinja kumuharabika mu 2018. Yari yashingiye ku ibaruwa uyu mugore yanyujije mu Kinyamakuru Washington Post, yagaragazaga ko yahuye n’ihohoterwa ryo mu rugo.

Nubwo Johnny Depp atigeze avugwa muri iyi baruwa yanyujijwe muri iki kinyamakuru, yavuze ko byamubujije amahirwe yo gukina muri filime zari kumwinjiriza agatubutse bityo agana inkiko.

Amber Heard na we yahise ajyana uyu mugabo mu nkiko amurega kumuharabika kubera ubutumwa bwasohowe n’umunyamategeko wa Depp ku byo uyu mugore yavugaga byo guhohoterwa.

Mu myanzuro yatangajwe n’Urukiko rwa Virginia muri Amerika nyuma y’ukwezi n’igice bombi baburana, abacamanza bavuze ko basanze Heard yaraharabitse Depp binyuze mu nyandiko eshatu zitandukanye yanyujije muri Washington Post, mu gihe Depp we yahamijwe guharabika uyu mugore binyuze mu nyandiko yanditswe n’umunyamategeko we.

Urukiko rwanzuye ko Johnny Depp ahabwa miliyoni 10 $ z’indishyi z’akababaro n’izindi eshanu nk’igihano cyahawe Amber Heard. Zose ni uwo mugore ugomba kuzishyura.

Amber Heard we azishyurwa miliyoni ebyiri z’amadorali z’indishyi z’akababaro. Johnny Depp atanga ikirego yari yasabye miliyoni 50$ mu gihe Heard we yashakaga miliyoni 100$.

Umuvugizi wa Amber Heard, David Shane, yavuze ko bateganya kujuririra urukiko rwisumbuye ku rwo baburaniyemo.

Umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza wasomye Heard ahari mu gihe Depp we atari ahari.

Johnny Depp yavuze kuva ku ntangiro y’uru rubanza icyari gikenewe ari ukugaragaza ukuri kandi bikaba byabaye.

Umunyamategeko wa Johnny Depp Camille Vasquez, nyuma y’imyanzuro y’urubanza yavuze ko ari mu mahoro kuko icyo yagombaga gukora akigezeho.

Amber Heard we yatangaje ko ‘umutima we ushenguwe’ n’ibyavuye muri uru rubanza.

Imbere y’ubutabera, Amber Heard yavuze ko yahohotewe yaba mu buryo bw’imvugo n’ubwo kubangamirwa mu buryo bugaragara [physical abuse]. Yanashinje Depp ihohotera rishingiye ku gitsina. Depp yavuze ko uretse n’uyu wari umugore we nta wundi mugore yigeze ahohotera.

Yahakanye ibyo yashinjwaga na Amber Heard ahubwo avuga ko ari we wagiye ahohoterwa mu rugo n’uyu mugore we nubwo na we yabihakanye.

Abunganiraga aba bombi mu rukiko bagaragaje amafoto, amajwi n’amashusho byose bigaragaza ko uruhande rwa buri umwe ari rwo rurengana.

Umuganga wigeze kuba hafi y’aba bombi nk’umujyanama wabo mu rushako, mu buhamya yatanze ku wa 14 Mata yatangaje ko ‘bombi bakoreranaga ihohotera’.

Amber Heard yari afite abamushyigikiye bake ugereranije na Depp.

Johnny Depp na Amber Heard bahuye mu 2009 mu ikorwa rya filime ‘The Rum Diary’. Baje kurushinga mu 2015, hashize umwaka uyu mugore yaka gatanya.

Johnny Depp yaje kubuzwa n’urukiko kongera kugira imishyikirano na Amber Heard, nyuma yo kumushinja kumukubita. Mu 2017 Heard yaje kureka gukomeza gukurikirana uyu mugabo ndetse bombi baza kumvikana miliyoni $7 kugira ngo barangize ibijyanye na gatanya yari yatswe.

Amber Heard yahobeye umunyamategeko we Elaine Bredehoft nyuma y'umwanzuro w'urubanza
Amber Heard asohoka mu rukiko nyuma yo gutsindwa mu rubanza yaburanagamo n'uwahoze ari umugabo we
Johnny Depp yatsinze Amber Heard mu rubanza baburanagamo
Umunyamategeko wa Johnny Depp yaganirije itangazamakuru nyuma y'umwanzuro w'urukiko avuga ko yishimiye kuba ageze ku cyo yifuzaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .