Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na BBC mbere yo gutaramira i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025.
Muri iki kiganiro, John Legend yatangiye yemeza ko yari azi neza ibyavugwaga byose ndetse n’inyandiko zamubuzaga gutaramira mu Rwanda yazibonye.
Ati “Nari nzi ibiri kuba, yewe n’inyandiko zimbuza gutaramira mu Rwanda narazibonaga ariko nizeraga ko ubutumwa bwa Move Afrika na bwo ari ingenzi.”
John Legend uherutse gukorera igitaramo cy’amateka mu Mujyi wa Kigali, yahataramiye mu gihe hari benshi bari bakomeje kumwandikira ubutumwa bamusaba kudataramira mu Rwanda kuko barushinja kuba inyuma y’ibibazo biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku bw’uyu muhanzi ariko, asanga kuba hari ibintu abantu batumvikana n’ubuyobozi bw’igihugu runaka, bidakwiye kuba impamvu yo guhana abaturage bacyo.
Ati “Sinigeze nshaka guhagarika iki gitaramo kuko hari ibyo ntemera ku buyobozi bw’igihugu kuko n’ibyo ubuyobozi bw’igihugu cyanjye gikora sinemeranya na byo byose. Bityo sinizera ko tugomba guhana abaturage b’u Rwanda cyangwa ab’ikindi gihugu kuko tutemeranya n’ubuyobozi bwabo.”
Ibi ni ibisubizo John Legend yahaye umunyamakuru wa BBC wamubazaga impamvu atahaye agaciro ubutumwa bw’abamusabaga guhagarika igitaramo yari afite mu Mujyi wa Kigali.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!