00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Legend yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 February 2025 saa 07:55
Yasuwe :

John Legend utegerejwe mu gitaramo cya Move Afrika, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze ku Kibuga cy’indege cya Kigali ari kumwe n’umugore we, Chrissy Teigen, usanzwe ari n’umunyamideli.

Igitaramo cya ‘Move Afrika’ gitegerejwemo John Legend kiraza kubera muri BK Arena kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 aho aza guhurira ku rubyiniro n’abarimo Bwiza na DJ Toxxyk.

John Legend yageze i Kigali mu gihe amatike asigaye ku isoko ari mbarwa nubwo ku rundi ruhande yari yihagazeho mu biciro.

Itike ya make muri iki gitaramo yaguraga ibihumbi 30 Frw, mu gihe indi yaguraga ibihumbi 70 Frw, hakaba iy’ibihumbi 100 Frw ndetse n’iy’ibihumbi 135 Frw, bitewe n’aho ugura itike ashaka kwicara.

John Legend abaye umuhanzi wa kabiri ukomeye utumiwe mu gitaramo cya Move Afrika, nyuma ya Kendrick Lamar.

Iki gitaramo cya John Legend kigiye kuba ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ubinyujije muri gahunda ya Move Africa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Global Citizen ihuza muzika na politiki kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.

Uyu mugabo ari mu bahanzi bakomeye ku Isi bamamaye mu bihangano bikora benshi ku mutima byiganjemo indirimbo z’urukundo.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka “All of Me’’, “Tonight (Best You Ever Had)” n’izindi zitandukanye.

Ubwo John Legend yasohokaga mu Kibuga cy'Indege, yari afite akanyamuneza nyuma yo kugera mu Rwanda
John Legend ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane ku rwego rw'Isi
John Legend ategerejwe gutaramira i Kigali
John Legend uzwiho kuba umugabo utuje, yageze i Kigali agaragaza ibyishimo bidasanzwe
Urugendo rurerure ntirwakanze John Legend kuko yageze i Kigali agaragaza imbaraga zidasanzwe, ibica amarenga y'icyo ahishiye abakunzi be mu gitaramo cya 'Move Afrika'
John Legend yahise ajya mu modoka yiteguraga kumugeza kuri hoteli aza kuba acumbitsemo mbere y'igitaramo kitezweho kuza kuba gikomeye cyane

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .