Uretse iki gihembo yahawe, John Legend ni umwe mu bahanzi banataramye mu gice cyari cyagenewe guha icyubahiro Umujyi wa Los Angeles washegeshwe n’inkongi yawibasiye igahitana ubuzima bw’abantu ndetse ikangiza ibitagira ingano.
John Legend wari witabiriye ibi birori aherekejwe n’umugore we ategerejwe i Kigali mu gitaramo azahakorera ku wa 21 Gashyantare 2025.
Muri ibi birori, umugore wa John Legend yaserutse mu ikanzu ya Christian Siriano mu gihe uyu muhanzi we yaserutse mu mwenda wa Louis Vuitton.
John Legend yegukanye iki gihembo atsinze abo yari ahatanye nabo barimo Lucy Kalantari & the Jazz Cats, Rock for Children, Divinity Roxx na Divi Roxx Kids na ‘Lucky Diaz & The Family Jam Band’.
Uyu muhanzi w’imyaka 45 y’amavuko ubusanzwe yitwa John Roger Stephens akaba yaravukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Ohio.
Mu 2006, John Legend yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Once again’ byari mbere y’uko mu 2008 asohora iya gatatu yise ‘Evolve’ na ‘Wake up’ yakoze mu 2010.
Mu 2013 uyu muhanzi yasohoye album yise ‘Love in the future’ mbere y’uko mu 2016 asohora indi album yise ‘Darkness & Light’ naho mu 2018 akaba yarasohoye iyitwa ‘A Lendary Christmas’.
John Legend wari umaze kuba ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki mu 2020 yasohoye ‘Bigger love’, naho mu 2022 asohora ‘Legend’ ni mu gihe iyo aheruka ari ‘My favorite dream’ yasohotse mu 2024.
Mu 2006 nibwo John Legend yahuye n’umunyamideli Chrissy Teigen ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ‘Stereo.’ Aba biyemeje kurushinga mu 2011, mbere y’uko bakora ubukwe mu 2013 kugeza ubu bakaba bafitanye abana bane.
John Legend abitse ibihembo 36 mu 130 yahataniye birimo ibya Grammy Awards 12 muri 38 yahataniye akagira America Music Awards, BET n’izindi nyinshi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!