John Legend n’umugore we baritegura umwana wa gatatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Kanama 2020 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Umugore wa John Legend, Chrissy Teigen, yagaragaje ko agiye kwibaruka umwana wa gatatu w’aba bombi.

Teigen aheruka gushyira ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko atwite. Muri ubwo butumwa hari aho yagize ati “Reba uyu mwana wa gatatu. Ibaza … Mana yanjye.”

No mu ndirimbo yitwa ‘Wild’ John Legend aheruka gushyira hanze yanakoreshejemo umugore we, ijya kurangira ashyiramo ifoto imugaragaza ameze nk’utwite.

Ku wa 10 Nzeri 2013, Chrissy Teigen na John Legend nibwo bakoze ubukwe mu Mujyi wa New York.

Kuva mu 2013 bategereje kubyara imyaka irenga ibiri baraheba nyuma nibwo bagiye kwa muganga babagira inama yo kwifashisha uburyo bwo guhuza intanga zabo bakabyara hifashishijwe ikoranabuhanga mu buryo buzwi nka ‘In vitro fertilization (IVF)’ mu rurimi rw’Icyongereza.

Ku wa 14 Mata 2016 babonye umwana wabo wa mbere w’umukobwa bise Luna. Nyuma y’indi myaka ibiri ku wa 17 Gicurasi 2018 bongera kubona undi mwana w’umuhungu bise Miles. Aba bana bose bababyaye hifashishijwe IVF.

Mu 2017, John Legend yabwiye Cosmopolitan Magazine ko kuba barabanje kubura urubyaro ari kimwe mu bintu byakomeje urukundo rwabo.

Nibwo bwa mbere Teigen azaba abashije gutwita kuko abandi bana bose yagiye ababyara hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ku nshuro ya mbere umugore wa John Legend azaba yibarutse
John Legend n'umugore we bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .