00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

John Legend agiye gutaramira i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 December 2024 saa 03:19
Yasuwe :

Byamaze kwemezwa ko John Legend umaze kubaka izina mu muziki w’Isi, azataramira i Kigali muri Move Africa, igitaramo giteganyijwe ku wa 21 Gashyantare 2025.

Uyu muhanzi atumiwe mu gitaramo ’Move Afrika’ kigiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko umwaka ushize hatumiwe Kendrick Lamar.

Uyu muhanzi w’imyaka 45 y’amavuko ubusanzwe yitwa John Roger Stephens akaba yaravukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Leta ya Ohio.

John Legend yegukanye ibihembo bikomeye ku Isi birimo Grammy Awards, album ye ya mbere yise ‘Get lifted’ yayisohoye mu 2004 yegukana ibihembo bikomeye ku Isi.

Mu 2006, John Legend yasohoye album ye ya kabiri yise ‘Once again’ byari mbere y’uko mu 2008 asohora iya gatatu yise ‘Evolve’ na ‘Wake up’ yakoze mu 2010.

Mu 2013 uyu muhanzi yasohoye album yise ‘Love in the future’ mbere y’uko mu 2016 asohora indi album yise ‘Darkness& Light’ naho mu 2018 akaba yarasohoye iyitwa ‘A Lendary Christmas’.

John Legend wari umaze kuba ikimenyabose mu bakunzi b’umuziki mu 2020 yasohoye ‘Bigger love’, naho mu 2022 asohora ‘Legend’ ni mu gihe iyo aheruka ari ‘My favorite dream’ yasohotse mu 2024.

Mu 2006 nibwo John Legend yahuye n’umunyamideli Chrissy Teigen ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ‘Stereo’, aba biyemeje kurushinga mu 2011, mbere y’uko bakora ubukwe mu 2013 kugeza ubu bakaba bafitanye abana bane.

John Legend abitse ibihembo 36 mu 130 yahataniye birimo ibya Grammy Awards 12 muri 38 yahataniye akagira America Music Awards, BET n’izindi nyinshi.

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe za John Legend


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .