Uyu mugabo yitabye Imana ari iwe mu rugo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byemejwe n’umuhungu we, Kelly Christopher Amos wabwiye ikinyamakuru Variety ko ababajwe no kubasangiza inkuru y’urupfu rwa se umubyara.
Ati “Yari umugabo mwiza, ufite umutima mwiza […] ibikorwa bye ntibizigera bituma yibagirana, ni umugabo wakunze gukina filime ubuzima bwe bwose.”
Uyu muhungu yavuze ko se yitabye Imana aherutse gukina kuri filime mbarankuru igaruka ku rugendo rwe mu gukina filime bise ‘America’s Dad’.
John Amos wavutse ku itariki 27 Ukuboza mu 1939 yatangiye gukina ibijyanye na filime mu 1970, bimusaba imyaka irindwi yonyine kugira ngo atangire ahatanire ibihembo bya Emmy Awards.
Uyu mukinnyi wa filime witabye Imana, yamamaye cyane muri filime ‘Roots’ yacaga kuri televiziyo ‘ABC’ aho yakinnye yitwa Kunta Kinte.
Amos ariko kandi yagaragaye muri filime zinyuranye zirimo ‘About the Andersons’, ‘The west wing’, ‘Two and a half men’, ‘the ranch’ n’izindi nyinshi.
Bya vuba Amos yanagaragaye muri filime ya Eddie Murphy yitwa ‘Coming to America’, ‘Die Hard2’, ‘Beastmaster’, ‘Lock up’, ‘Me tyme’ mu gihe itahiwe ari filime mbarankuru umuhungu we yamukozeho izajya hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!