00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joel Karekezi yegukanye igihembo muri ‘Trophées Francophones du Cinéma 2021’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 08:28
Yasuwe :

Joel Karekezi ni we Munyarwanda wabashije kwegukanamo igihembo mu irushanwa ry’abahize abandi muri Sinema rizwi nka ‘Les Trophées Francophones du Cinéma’.

Ni ibihembo byatangirwaga mu Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Joel Karekezi akaba yegukanye igihembo akesha filime ye ‘La Miséricorde de la jungle’ yahatanaga mu cyiciro cya mu cya ‘Trophée Francophone de la réalisation 2021’.

Akimara kwegukana iki gihembo, Joel Karekezi yasabye inzego zifite aho zihuriye n’iterambere rya sinema kugerageza kubaba hafi kuko bigaragara ko baramutse batewe ingabo mu bitugu filime zo mu Rwanda zagera ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Kuba u Rwanda rwegukanye igihembo cya filime nziza mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa ku Isi yose, ni ikimenyetso kigaragaza ko mu Rwanda dushoboye gukora filime nziza kandi zifite ubushobozi bwo guhangana ku Isi.”

Uyu mugabo yakomeje agira ati “Ndakangurira buri wese ufite inshingano mu gufasha sinema n’umuco muri rusange ko ari urwego rukwiye kwitabwaho kandi bagashyiramo imbaraga kuko rutanga umusaruro.”

Karekezi yasabye ko hashyirwaho ikigega gishyigikira abakora filime mu rwego rwo kugira ngo izikorwa n’Abanyarwanda zigire ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yashimiye Joel Karekezi wegukanye iki gihembo, avuga ko gisobanuye byinshi kuri sinema nyarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange.

Agaruka ku cyifuzo cya Joel wavuze ko hakenewe ikigega gifasha sinema mu iterambere ryayo, Minisitiri Mbabazi yavuze ko hari ibiri gutegurwa mu nganda ndangamuco, ahamya ko imyanzuro Guverinoma izafata kuri byo izatangazwa mu bihe biri imbere.

‘Les Trophées Francophones du Cinéma’ ni ibihembo bya mbere bya sinema bikomeye mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Filime z’Abanyarwanda zahatanaga muri ibi bihembo zirimo; ‘Europa’ ya Kivu Ruhorahoza yari mu cyiciro cya ‘Trophée Francophone du long métrage documentaire 2021’.

‘Imfura’ ya Samuel Nishimwe yari mu cyiciro cya ‘Trophée Francophone du court métrage 2021’. Marc Zinga wasobanuye ‘La Miséricorde de la jungle’ ya Joel Karekezi wahatanaga mu cyiciro cya ‘Trophée Francophone de l’interprétation masculine 2021’.

Hari kandi na filime ‘La Miséricorde de la jungle’ ya Joel Karekezi yahatanaga mu cyiciro cya ‘Trophée Francophone de la réalisation 2021’ na ‘Trophée Francophone du long métrage de fiction 2021’.

Joel Karekezi yegukanye igihembo muri ‘Trophées Francophones du Cinéma 2021’
Karekezi yasabye inzego zibishinzwe gushyigikira urwego rwa sinema hagashyirwaho ikigega gishyigikira abakora filime mu rwego rwo kugira ngo izikorwa n’abanyarwanda zigire ubushobozi bwo guhatana ku rwego mpuzamahanga
Joel Karekezi yijejwe na Minisitiri Rosemary Mbabazi ko hari gahunda za Guverinoma zigamije guteza imbere ubuhanzi zizatangazwa mu minsi iri imbere
Abakora sinema nyarwanda bari batumiwe muri ibi birori ari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .