00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joël Karekezi yashyizwe mu kanama nkemurampaka k’iserukiramuco rikomeye muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ukwakira 2021 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Joël Karekezi umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda yatumiwe muri Chicago Film Festival iri kuba ku nshuro ya 57, aho azaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka.

Uyu mugabo wakoze filime zirimo ‘Mercy of The Jungle’ imaze gutwara ibihembo byinshi kandi bikomeye, izina rye rimaze kuba ikimenyabose mu ruhando rwa sinema mpuzamahanga.

Joël Karekezi uri mu kanama nkemurampaka k’iri serukiramuco rikomeye muri sinema y’Isi na Amerika by’umwihariko, ari gufatanya imirimo n’abarimo Robyn Farrell na Lili Horvát.

Iri serukiramuco riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko rikerekanwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ryatangiye ku wa 14 rikazarangira tariki 24 Ukwakira 2021.

Chicago film festival iri kuba ku nshuro ya 57, iri kwerekanwamo filime zirenga 80 zirimo ingufi zigera kuri 60.

Joël Karekezi aherutse kuzuza ‘Film Residency’ i Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .