Amezi agiye kuba abiri Joël Karekezi ari kubarizwa mu Mujyi wa Bangui ho muri Centrafrique aho ari guhugura urubyiruko rwaho ku bijyanye n’umwuga wo gukina sinema.
Mu kiganiro na IGIHE, Joël Karekezi yavuze ko kuri ubu bari guhugura urubyiruko 36 barimo abiga; kwandika, kuyobora no gufata amashusho ya filime, gufata amajwi, urumuri n’ibindi binyuranye.
Ati “Maze amezi abiri i Bangui aho ndi umuyobozi w’imyigishirize yo gukora sinema ku bufatanye n’ishuri rikomeye ryo mu Bufaransa ‘Cinefabrique’".
Karekezi yavuze ko aba banyeshuri bamaze gukora filime ngufi umunani mu mahugurwa amaze imyaka ibiri.
Karekezi w’imyaka 36 ni umwe mu bakora sinema nyarwanda bafite amazina akomeye mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Uyu yamenyekanye cyane ubwo yakoraga filime zitandukanye yagiye akora zirimo n’izegukanye ibihembo bikomeye ku ruhando mpuzamahanga.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!