Joeboy watumiwe muri Kigali Jazz Junction yageze mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Gashyantare 2020 saa 12:26
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy yageze mu Mujyi wa Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza Gashyantare 2020.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020 nibwo Joe Boy yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Igitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2020. Cyatumiwemo Joeboy uzafatanya na Davis D ugezweho muri iyi minsi kubera indirimbo ye “Dede” na Niyo Bosco wagaragaje ko nubwo afite ubumuga bwo kutabona impano ye y’umuziki ari ikirenga.

Niyo Bosco agezweho mu ndirimbo ye ya mbere yasohoye mu minsi ishize akayita “Ubigenza ute?” na "Ibanga" aherutse gushyira hanze.

Joeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri Afurika muri iki gihe ndetse mu banyabirori bo muri Kigali baramuzi cyane kuko indirimbo ze zidasiba gucurangwa mu tubyiniro dutandukanye yaba muri Kigali no hanze yayo. Indirimbo ze zamamaye cyane mu 2019. Aririmba cyane Afro Pop na R&B.

Uyu musore w’imyaka 22, yavukiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria ku wa 21 Gicurasi 1997, akaba ari umwanditsi n’umuririmbyi. Abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Gorilla Sauce Ent. Banku Music.

Yize muri Kaminuza ya Lagos izwi nka UNILAG aho yakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’abakozi.

Joeboy yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 akora indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’. Yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza ndetse inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.

Uyu muhanzi akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi ya Eazi’s "Banku" Music.

Mu ndirimbo yakoze zamenyekanye harimo ‘Baby’, ‘Beginning’, ‘All of You’ n’izindi nyinshi zatumye muri iki gihe abarirwa mu bahanzi bahagaze neza muri Nigeria. Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Amaze gukora album imwe yise ‘Love & Light’. Joeboy aherutse gusohoka ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega mu 2020.

Joeboy yageze mu Rwanda abisikana n’Umuraperi Jidenna Theodore Mobisson [Jidenna] na we wo muri Nigeria uheruka kuhataramira tariki 29 Ugushyingo 2019 mu gitaramo cyitabiriwe mu buryo bukomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus yakiriwe i Kigali
Umutoniwase Anastasie wabaye Miss Popularity Rwanda 2018 ari mu bakiriye Joeboy
Umuhanzi wo muri Nigeria Joseph Akinfenwa Donus umaze kwamamara nka Joeboy ari mu bagezweho mu muziki
Joeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho cyane muri Afurika

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza