Uyu muhanzi azayobora igitaramo cyiswe ‘Young and Chosen Concert’ kizabera muri Christian Life Assembly (CLA) i Nyarutarama ku wa 23 Mutarama 2025.
Joe L Barnes ubusanzwe ni umuhanzi ukomoka Kentucky muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba umuhanga mu kwandika indirimbo.
Uyu muhanzi ubwo azaba ari mu Rwanda azahahurira na Lomoblaze, umunya-Nigeria w’icyamamare muri Nigeria nk’uko amakuru dukesha The New Times abigarukaho.
Amatike yo kuzinjira muri iki gitaramo ari kugura ibihumbi 10Frw mu gihe abazayagura ku munsi w’igitaramo bazayagura ibihumbi 20Frw, naho aba VIP bo bakazasabwa kwishyura ibihumbi 40Frw.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!