Joe Habineza yagereranyije abavuga ko ‘Ntiza’ irimo ibishegu n’aberekwa umuhanda bakabonamo umugezi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Joseph Habineza wabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yavuze ko atemeranya n’abantu bashakiye ibisobanuro indirimbo ‘Ntiza’ ya Bruce Melodie na Mr Kagame yateje impagarara.

Hashize ibyumweru bibiri, iyi ndirimbo igiye hanze ariko kuva ku munsi wa mbere itangira kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ntiyakiriwe na bamwe ndetse hari amakuru yavugaga ko RALC ishaka ko ihagarara, ariko kugeza uyu munsi yaba yo cyangwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco nta tangazo baratanga riyihagarika.

Nyirayo Mr Kagame na we nta rwandiko yari yahabwa rugaragaza ko indirimbo hari urukozasoni rurimo cyangwa rumusaba kuyihagarika mu itangazamakuru.

Abantu benshi kuva yajya hanze cyane cyane abakoresha Twitter barayivuganiye bamwe bati ni gute twacuranga inyamahanga zirimo amagambo y’urukozasoni arenze ari muri iyi ndirimbo ariko iyi yo ikaba yasabirwa guhagarikwa; maze rubura gica!

Joseph Habineza, ubu ukora mu Kigo cy’Ubwishingizi cya Radiant Insurance mu kiganiro Flash Mix gica kuri Flash TV yavuze ko yasomye ibitekerezo byose byatanzwe kuri iyi ndirimbo agasanga abantu bari gupfa ubusa.

Yagize ati “Icyo kintu kijyanye n’iyi ndirimbo numvaga turi bukiganireho, hari umucuranzi witwa ‘Alpha Blondy’ yararirimbye ngo umwanzi w’Abanyafurika ni Abanyafurika. Namwe rero iyo showbiz yanyu cyangwa yacu, abanzi bayo ba mbere ni mwe. Iyo ndirimbo harya ngo ni ‘Ntiza’? ibintu byose bayivuzeho narabisomye ndavuga nti ibi byose barapfa ubusa.”

Yagereranyije abantu bavuga ko iyi ndirimbo irimo amagambo y’urukozasoni, n’uwo ushobora kwereka umuhanda we akajya yibonera ari umugezi.

Yakomeje ati “Ikintu cya mbere, buriya buri umuhanzi wese aba afite uko yisobanura, hari n’abavuze ngo indirimbo ‘Mama Munyana’ ya Sebanani nayo bayifunge; barayifungira iki se? Niba umuhanzi avuze ati ‘Ntiza’, kuki ushaka kujya gucukumbura ugashaka kumvamo ikindi? Hari umuntu bashobora kwereka umuhanda we akabonamo umugezi. Amagambo yose ari mu ndirimbo yose ni Ikinyarwanda, uko mwe mubitwara nimwe bireba, icyo kintu tucyigeho kandi tukimenye. Nimushyigikirane nk’abahanzi.”

Mr Kagame mu kiganiro aherutse guha IGIHE yavuze ko nta bishegu biri mu ndirimbo ye, ahubwo abantu biha ibisobanuro bw’ibyo baba bashaka kumva kandi mu by’ukuri atari ko biri.

Ati “Njye mu ndirimbo nashakaga kugaragaza umuhungu utereta umukobwa adaciye ku ruhande ahubwo amubwira ikimugenza ko ari urukundo, atari wa wundi wirirwa aca amarenga yandika ubutumwa bugufi cyangwa ahamagara umukobwa buri kanya.”

Iyi ndirimbo yatwaye $12 000 (11 220 000 Frw) uhereye ku majwi yayo ukageza ku ifatwa ry’amashusho yayo. Amajwi yayo yakozwe na Madebeats naho amashusho afatwa na Kenny usanzwe akorera Diamond Platnumz, yakorewe muri Tanzania.

Hari amakuru avuga ko iyi ndirimbo hari igitangazamakuru kimwe cyo mu Rwanda cyavuze ko kitazongera kuyicuranga amagambo arimo ahonyora umuco ndetse n’amashusho yayo akaba yamamaza ubusambanyi, gusa ngo ibindi bihangano by’uyu muhanzi byo kizajya kibicuranga.

-  Reba ‘Ntiza’ indirimbo yateje impagarara

Habineza Joseph yavuze ko abantu badakwiriye kumva indirimbo bayihe ibisobanuro bo bishakiye kuko amagambo ayirimo ari Ikinyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .