Amakuru IGIHE yabonye ni uko uyu muhanzi akigera i Kigali abanza kuruhuka mu gihe ku wa 2 Ukwakira 2024 hazatangira igikorwa cyo gufata amashusho y’iyi ndirimbo.
Ni indirimbo izaba ikurikiye iyitwa ‘Iyo foto’ Bruce Melodie yakoranye na Bien uri mu bahanzi bakomeye muri Kenya yanamaze kujya hanze.
Aba bose bakaba barakoranye indirimbo nyuma y’iyo uyu muhanzi yakoranye n’itsinda rya Blaq Diamond ryo muri Afurika y’Epfo.
Joeboy yaherukaga i Kigali mu 2022 ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Kigali Fiesta yahuriyemo n’abarimo Christopher, Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Bwiza na Chris Eazy.
Joe Boy ugiye gukorana indirimbo na Bruce Melodie ubusanzwe yitwa Joseph Akinwale. Ni umusore w’imyaka 27 kuko yavutse ku wa 21 Gicurasi 1997 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Ni umwanditsi n’umuririmbyi, wanyuze mu biganza bya Mr Eazi kuko yabarizwaga mu bahanzi yafashaga binyuze muri sosiyete ye yise emPawa Africa nubwo muri Gashyantare uyu mwaka yayivuyemo agashinga iye ifasha barumuna be yise ‘Young Legend’.
Yize muri Kaminuza ya Lagos aho yakuye Impamyabumenyi mu bijyanye n’Imicungire y’Abakozi.
Yatangiye kuririmba ubwo yari afite imyaka 16. Ku myaka 17 yakoze indirimbo ye ya mbere yise ‘Gbeseyin’, ndetse nyuma yasubiyemo ‘Shape of You’ ya Ed Sheeran yakirwa neza inatumbagiza izina rye ku rwego ruhambaye.
Akimara kuririmba iyi ndirimbo ya Ed Sheeran yahise yemererwa na Mr Eazi ubufasha ndetse anamusinyisha mu nzu ye ifasha abahanzi.
Joeboy afite nyinshi mu ndirimbo zakunzwe, zirimo iyo yise ‘Sip’ cyangwa ‘Alcohol’ n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!