00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jimmy wahoze muri Just Family yakoze ubukwe n’umugore yasanze muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 July 2022 saa 10:51
Yasuwe :

Shema Jimmy wubatse izina mu itsinda Just Family, yashyingiranywe n’umugore aherutse gusanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yaba urukundo ndetse n’ubukwe bwabo, Jimmy n’umugore we Mangaza Arlette babigize ibanga kugeza ubukwe butashye ku wa 10 Nyakanga 2022.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bakoze ibirori byo gushyingirwa byabereye muri Leta ya Arizona, mu Mujyi wa Phoenix.

Ubwo yageraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Jimmy yavuze ko agiye gutura muri icyo gihugu, akahakomereza ubuzima n’umuziki.

Ati “Inaha nari mpafite umuryango, nimutse mpabasanga. Ubu niho nagiye gushakira ubuzima.”

Chris bahoze baririmbana na we aheruka gukorera ubukwe muri icyo gihugu.

Aba bose berekeje muri Amerika mu gihe Croidja we ari kubarizwa muri Afurika y’Epfo.

Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012, mbere y’uko yongera kubyutsa umutwe mu 2016, ariko igaruka Croidja atakirimo, asimbuzwa Chris wari uturutse i Burundi.

Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo, urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga ubwo Chris yavaga muri iri tsinda, ibibazo byongera kuvuka.

Icyo gihe yavuyemo ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye.

Nyuma y’igihe gito uyu musore agiye, bahise bagarura Croidja mu itsinda bamukuye muri Afurika y’Epfo, icyo gihe bahamyaga ko bagiye kwisubiza icyubahiro.

Ntibyateye kabiri kuko guhera mu mpera za 2019, iri tsinda ryasenyutse kugeza ubwo mu ntangiriro za Gicuransi 2020 rishyiriweho akadomo.

Jimmy wahoze muri Just Family yakoze ubukwe n’umugore yasanze muri Amerika
Jimmy n'umugore we bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye
immy yakoze ubukwe n’umugore witwa Mangaza Arlette utuye muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .