Jimmy Mulisa yakozwe ku mutima n’umwana bitiranwa ufite impano mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Gicurasi 2020 saa 01:39
Yasuwe :
0 0

Umutoza akaba n’uwakanyujijeho mu mupira w’u Rwanda Jimmy Mulisa yakozwe ku mutima n’umwana w’imyaka 11 bitiranwa ufite ubuhanga mu gucuranga gitari anaririmba yiyemeza kugira icyo amufasha.

Umutoza akaba n’uwakanyujijeho mu mupira w’u Rwanda Jimmy Mulisa yakozwe ku mutima n’umwana w’imyaka 11 bitiranwa ufite ubuhanga mu gucuranga gitari aririmba, yiyemeza kugira icyo amufasha.

Uyu mwana witwa Jimmy Mulisa w’imyaka 11 yamenyekanye binyuze mu kiganiro “Versus” gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uyu mwana yagaragaje ubuhanga mu gucuranga gitari anaririmba indirimbo z’abahanzi bo hambere.

Mu kiganiro na IGIHE, Jimmy Mulisa yagize ati “Biranezeza kubona umwana ungana kuriya w’umuhanga mubyo akora, akeneye gushyigikirwa. Njye rero nakozwe ku mutima n’ubuhanga afite ariko by’umwihariko kuba twitiranwa biba akarusho. Umuntu yamushaka akareba icyo yamufasha inzozi ze akazikabya.”

Jimmy Mulisa yahise ashaka umunyamakuru werekanye uyu mwana w’umunyampano mu muziki ngo abahuze bityo arebe icyo yamufasha.

Mu byo uyu mutoza yavuze ko yafasha uyu mwana harimo kumukoreshereza indirimbo muri studio no kumufasha kuyimenyekanisha bityo abantu bakaba babasha kumva neza impano ye.

Jimmy Mulisa ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakanyujijeho mu mateka y’u Rwanda nyuma aza kwinjira mu butoza. Usibye kuba yarakiniye amakipe anyuranye mu Rwanda no hanze yarwo, yanabayeho umutoza igihe kinini wa APR FC.

Kuri ubu Mulisa yiyemeje gufasha abana bato kumeya gukina umupira w’amaguru abahuriza muri “Urumuri Soccer Accademy”.

Jimmy Mulisa yiyemeje gufasha uyu mwana bitiranwa ufite impano mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .