Jidenna uri mu bahanzi bakomeye ku Isi, yashimagije smartphones zatangiye gukorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ukwakira 2019 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jidenna yashimye byimazeyo uruhare rw’u Rwanda mu kuzamura ikoranabuhanga avuga ko ari ishema kuba aricyo gihugu cya mbere muri Afurika cyatangiye gukorerwamo telefoni zigezweho.

Ku wa 7 Ukwakira 2019, nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rwa Mara Phones, rwa mbere muri Afurika rukora telefoni zigezweho za smartphones, rwitezweho kuzamura uburyo Abanyarwanda babyaza umusaruro ikoranabuhanga rya telefoni ngendanwa.

Jidenna yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agaragaza ko ari amateka akomeye akozwe n’u Rwanda.

Ati “Amateka ari gukorwa. U Rwanda ruri gukora telefoni zigezweho za mbere zikorewe muri Afurika. Birarenze. Mara Phones.”

Kugeza ubu uru ruganda rufite icyicaro mu cyanya cy’inganda cya Kigali mu Karere ka Gasabo, rukora ubwoko bubiri bwa Mara Phones aribwo Mara Z na Mara X, zombi zijyamo SIM Card ebyiri. Mara Z igura 175 750 Frw naho Mara X igura 120 250 Frw.

Perezida Kagame arufungura yashimye iri shoramari ritumye mu Rwanda hatangira gukorerwa smartphones zo ku rwego rushimishije kandi kubigeraho atari ibintu byoroshye, ashimira buri wese wabigizemo uruhare.

Yavuze ko iri shoramari rya Mara Group mu Rwanda rije rihasanga irindi, bigaragaza icyizere iki kigo gifitiye u Rwanda n’akarere muri rusange.

Yavuze ko smartphones zimaze kuba ikintu gisanzwe mu buzima bw’umuntu, kandi bizakomeza kwiyongera kuko serivisi nyinshi zikomeje gutangirwa mu ikoranabuhanga. Yatanze urugero ku Irembo, urubuga rufasha abaturage kubona serivisi nyinshi za leta.

Jidenna wishimiye uru ruganda, azwi mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ‘Particula’ ya Major Lazer & DJ Maphorisa bafatanyije na Nasty C, Ice Prince na Patoranking, ‘Classic Man’ yahuriyemo na Roman GianArthur, ‘Yoga’ ye na Janelle Monáe n’izindi.

Aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Sufi Woman’ iri kuri album yise 85 to Africa. Igaragaramo umunyamideli ukomoka mu Rwanda witwa Uwanyuze Lilian.

Jidenna ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika no ku Isi, uyu musore w’Umunyamerika afite inkomoko muri Nigeria. Ubusanzwe yitwa Jidenna Theodore Mobisson.

Yavukiye muri Leta ya Wisconsin muri Amerika, nyuma arererwa igihe gito muri Nigeria aho se w’umuzungu yakoreraga akazi ko kwigisha ibijyanye na mudasobwa muri Enugu State University.

Ubwo yari afite imyaka itandatu umuryango we wasubiye muri Amerika mu 1995 bajya kuba mu Mujyi wa Norwood muri Leta ya Massachusetts mu 2000 bwo bajya mu Mujyi wa Milton nawo w’aho ngaho. Se yaje kwitaba Imana mu 2010.

Mu mashuri yisumbuye ni umwe mu bashinze itsinda ry’abaraperi ryitwaga Black Spadez ndetse ahita atangira no gutunganya indirimbo no kuzandika. Yasohoye album ye ya mbere ari kumwe niryo tsinda biganaga muri Milton Academy aho yasoreje amashuri mu 2003.

Uyu musore w’imyaka 34 yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Harvard ariko we yihitiramo kujya muri Stanford aho yatangiye yiga ibyo gutunganya amajwi nyuma ajya mu by’ubugeni.

Nyuma yo gusoza amasomo ye yahise atangira gukora umuziki ariko akabikomatanya no kwigisha muri kaminuza muri leta nka Los Angeles, Oakland, Brooklyn na Atlanta nyuma aza gusinyana amasezerano na label ya Janelle Monáe yitwa Wondaland Records.

Mu muziki we yibanda ku njyana za Hip hop na Afrobeat akaba ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’uzitunganya.

Yagiye akorana n’abahanzi batandukanye barimo Janelle Monáe babanye muri label ya Wondaland, Kendrick Lamar, Issa Rae, Imohimi, Unuigbe n’abandi batandukanye bakomeye.

Jidenna yashimye intambwe u Rwanda rwateye yo gutangira gukorerwamo smartphones
Jidenna yavuze ko u Rwanda rwakoze amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza