TMZ yatangaje ko aba bombi batandukanye muri Mutarama 2025 ariko baza guhitamo kubishyira ku karubanda muri Gashyantare uyu mwaka.
Jessica Alba ni we watse gatanya afashijwe n’umunyamategeko Laura Wasser, ndetse na Cash Warren ahita asubiza afashijwe na Adam Lipsic.
Iyi gatanya yabaye nyuma y’ibiganiro bagiranye hagati y’aba bombi. Bazajya bafanya kurera abana bafitanye barimo ufite imyaka Honor wa 16, Haven ufite13 ndetse na Hayes ufite imyaka irindwi.
Cash Warren aheruka kugaragara ari kumwe n’aba bombi atambaye impeta.
Urukiko ruzafata umwanzuro kuri gatanya ya Jesscia Alba na Cash Warren ku wa 27 Ukuboza 2025. Barushinze mu 2008.
Jessica Marie Alba w’imyaka 43 ni icyamamare muri sinema no mu kwerekana imideli. Yagaragaye muri filime yakunzwe cyane nka “Fantastic Four” yo mu 2005 n’izindi nyinshi. Yari aherutse kugaragara muri “Trigger Warning” yagiye hanze mu 2024.
Cash Warren asanzwe atunganya filime. Yamenyekanye mu zirimo “Fantastic Four”, yanagaragayemo Jessica Alba, “Taxi”, “Crips and Bloods: Made in America”, “Blood” n’izindi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!