00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jessica Alba yatandukanye n’umugabo we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 February 2025 saa 11:17
Yasuwe :

Jessica Alba wamamaye muri sinema i Hollywood, yatandukanye na Cash Warren bari bamaze igihe babana nk’umugabo n’umugore.

TMZ yatangaje ko aba bombi batandukanye muri Mutarama 2025 ariko baza guhitamo kubishyira ku karubanda muri Gashyantare uyu mwaka.

Jessica Alba ni we watse gatanya afashijwe n’umunyamategeko Laura Wasser, ndetse na Cash Warren ahita asubiza afashijwe na Adam Lipsic.

Iyi gatanya yabaye nyuma y’ibiganiro bagiranye hagati y’aba bombi. Bazajya bafanya kurera abana bafitanye barimo ufite imyaka Honor wa 16, Haven ufite13 ndetse na Hayes ufite imyaka irindwi.

Cash Warren aheruka kugaragara ari kumwe n’aba bombi atambaye impeta.

Urukiko ruzafata umwanzuro kuri gatanya ya Jesscia Alba na Cash Warren ku wa 27 Ukuboza 2025. Barushinze mu 2008.

Jessica Marie Alba w’imyaka 43 ni icyamamare muri sinema no mu kwerekana imideli. Yagaragaye muri filime yakunzwe cyane nka “Fantastic Four” yo mu 2005 n’izindi nyinshi. Yari aherutse kugaragara muri “Trigger Warning” yagiye hanze mu 2024.

Cash Warren asanzwe atunganya filime. Yamenyekanye mu zirimo “Fantastic Four”, yanagaragayemo Jessica Alba, “Taxi”, “Crips and Bloods: Made in America”, “Blood” n’izindi.

Jessica Alba yatandukanye n’umugabo we
Cash Warren na Jessica Alba bari bamaranye imyaka 17
Cash Warren na Jessica Alba bafitanye abana batatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .