Uyu mugore w’imyaka 55, yagaragaje ko ashyigikiye Kamala Harris ubwo yajyaga kwiyamamariza mu Mujyi wa Las Vegas.
Jennifer yabanje kunenga umunyarwenya Tony Hinchcliffe uheruka kuvuga ko ‘Puerto Rico, ari ikirwa cy’umwanda’, ubwo Donald Trump uhagarariye Aba-Républicains yiyamamarizaga mu Mujyi wa New York muri Madison Square Garden.
Iki kirwa cya Puerto Rico ni nacyo uyu muhanzikazi akomokamo.
Ibi Jennifer yabihuriyeho n’ibindi byamamare bifite inkomoko muri iki kirwa byanenze aya magambo, birimo Bad Bunny, Ricky Martin, Aubrey Plaza na Nicky Jam; bamwe bagahitamo kuva mu mubare w’abazatora Trump.
Mu ijambo ry’iminota 15 rya Jennifer Lopez, yagaragaje ko abantu bose baba muri Amerika bakomoka mu y’Amajyepfo bose bababajwe n’aya magambo yavuzwe mu kwiyamamaza kwa Trump ku gihugu cy’inkomoko ye.
Ati “Kuri Madison Square Garden yongeye kutwibutsa uwo ari we mu by’ukuri. Ntabwo ari Abanya-Puerto Rico gusa bibasiwe kuri uriya munsi. Ni buri muntu wese ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo uri muri iki gihugu.”
Jennifer Lopez aje yiyongera ku bindi byamamare bitandukanye byamaze kwerura ko bishyigikiye Kamala Harris birimo Usher, Arnold Schwarzenegger, Cardi B, John Legend, Marc Anthony, Taylor Swift, Olivia Rodrigo, Kesha, Billie Eilish Jennifer Lawrence, Barack Obama n’umugore, Beyonce, Kelly Rowland n’abandi batandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!