TMZ yatangaje ko Jennifer Lopez yasinye gatanya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles. Uyu mugore yahisemo kuyisinya nta munyamategeko bari kumwe. Ibintu bigaragaza ko ariwe ubwe wihitiyemo gutandukana n’umugabo we.
Igaragaraza ko batandukanye ku wa 26 Mata uyu mwaka, mu gihe bari barushinze ku wa 16 Nyakanga 2022.
Jennifer mu mpapuro yahaye urukiko ntabwo yagaragajemo ‘prenup’. Gusa, TMZ yavuze ko amakuru ifite aya masezerano ajyanye n’imitungo yabo n’uko bagombaga kuzayigabana mu gihe baba batandukanye azwi mu cyongereza nka ‘prenuptial agreement’ cyangwa ‘prenup’ mu mpine ntayo bigeze basinya mbere yo kurushinga.
Aya akomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko mu gihe adahari, iyo habayeho gatanya muri Leta zimwe, umutungo rusange w’umuryango abagiye gutandukana barasatura bakaringaniza.
Gusa bamwe bemeza ko bashobora kuba ari ubukwe bakoze babiziranyeho bashaka ko abantu babahanga amaso bagacuruza kuko kuva barushinga Ben yagaragaye muri filime nka "Air", "Hypnotic" ,"The Instigators" na "The Accountant 2" mu minsi yashize yafatiye amashusho.
Mu gihe Jennifer yakoze kuri "Shotgun Wedding" , "The Mother" , ‘’This Is Me ... Now’ na "Atlas" iri mu zakunzwe kuri Netflix aheruka gushyira hanze.
Muri Gicurasi nibwo Ben Affleck na Jennifer Lopez byamenyekanye ko bari bamaze igihe buri wese aba ukwe. Icyo gihe, Ben Affleck ntabwo yitabiriye Met Gala yabaye ku wa 6 Gicurasi 2024 mu gihe uyu mugore we yari yabukereye.
Batandukanye bamaze iminsi buri wese yarafashe inzira ye. Ndetse Jennifer mu minsi yashize yagaragaye ari kwishimisha ukwe mu biruhuko mu Burayi mu gihe umugabo we yari muri Amerika.
Bwa mbere Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”. Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana.
Kuva muri Gicurasi 2021, mu itangazamakuru ryo muri Amerika hatangiye gusakazwa inkuru y’uko Ben Affleck yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 batandukanye abantu bamwe bagwa mu kantu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!