Jennifer Lopez yanenzwe kwigana Beyoncé mu birori bya American Music Awards

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Ugushyingo 2020 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Ku Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020 muri Amerika habaye ibirori bikomeye bya American Music Awards, byabaga ku nshuro ya 48, aho abahanzi benshi bigaragaje ku rubyiniro, Jenifer Lopez we akaza kunengwa kwigana Beyoncé.

Uyu muhanzikazi yagiye ku rubyiniro kuririmba indirimbo yakoranye na Maluma yise “Pa’ Ti” na “Lonely”, yakoze imisatsi anambaye neza neza nka Beyoncé mu itangwa rya Grammy Awards mu 2014.

Yongeyeho no kuzana intebe no gukora ibintu byose bimeze nk’ibyo mugenzi we yakoze cyane ko Beyoncé icyo gihe yaririmbanye na Jay-Z indirimbo yitwa ‘Drunk in love’ kandi na Jenifer yazanye n’umugabo ku rubyiniro.

Ni ibintu byatumye yibazwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Uwitwa @iTeshia yanditse kuri Twitter ati “Uko Jenifer Lopez yigaragaje ku rubyiniro byanyibukije Beyoncé.”

Undi witwa @CBabeey we yanditse ati “Ntabwo Jenifer Lopez yari yambaye nka Beyoncé gusa muri Grammy Awards mu 2014. Ahubwo n’umusatsi we utose ndetse n’intebe byari bimwe.”

N’abandi benshi bagiye bandika bagaragaza ko Jenifer Lopez, ibyo yakoze bitari byo, bamwe bakamuninura bashaka kwerekana ko ‘yashakaga guha icyubahiro Beyoncé’ nk’umuhanzi w’igihangange.

CNN yatangaje ko yavugishije abavugizi ba Jenifer Lopez, biregura bavuga ko na Beyoncé amaze iminsi yigana iby’abandi cyane amashusho yo kuri album ye aheruka gushyira hanze yitwa “The Lion King: The Gift”.

Beyoncé ni uku yari yambaye mu 2014 muri Grammy Awards
Beyoncé mu 2014 ubwo yaririmbanaga n'umugabo we Jay-Z
Beyoncé hari aho agaragara yicaye ku ntebe, ibi nabyo Jenifer Lopez yarabikoze
Jenifer Lopez nawe yagaragaye yicaye ku ntebe ubwo yari ari ku rubyiniro
Jenifer Lopez na Maluma bagaragaye ku rubyiniro bitwara mu buryo busa nk'ubwa Beyoncé na Jay-Z

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .