00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez yakoze ubukwe n’umugabo wa kane bari bamaze imyaka 18 batandukanye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 July 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi ukomeye Jennifer Lopez w’imyaka 52 yakoze ubukwe na Ben Affleck, umugabo we wa kane bigeze gutandukana mu myaka 18 ishize.

Ku wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2022 nibwo amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Jennifer Lopez yakoze ubukwe na Ben Affleck uzwi cyane muri sinema.

Ni ubukwe byaje kumenyekana ko bwabereye muri Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Jennifer Lopez cyangwa J Lo nkuko bakunze kumwita, yashakanye n’umugabo wa mbere Ojani Noa mu 1997 batandukana mu 1998, uwa kabiri ni Cris Judd bashakanye mu 2001 batandukana mu 2003, uwa Gatatu ni Marc Anthony bashakanye mu 2004 batandukana mu 2014.

Si ubwa mbere Jennifer Lopez yari akundanyeho na Ben Affleck kuko mu 2002 uyu mugabo yambitse impeta y’urukundo uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe ku Isi.

Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana.

Ibyo gusubukura urukundo rw’umukinnyi w’icyamamare muri Sinema i Hollywood, Benjamin Géza Affleck-Boldt [Ben Affleck] n’umuririmbyi Jennifer Lopez byatangiye kuvugwa mu 2021.

Icyo gihe aba bombi bagaragaye bari kumwe ahitwa Big Sky Resort muri Leta ya Montana iri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. TMZ yatangaje ko hari abababonye bahuje urugwiro mu buryo bukomeye.

Bivugwa ko baje kuva muri Montana berekeza mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, nyuma bahita bafata imodoka bajyana mu rugo kwa Jennifer Lopez ahitwa Bel Air.

Nyuma y'imyaka 18 batandukanye, Jennifer Lopez yakoze ubukwe na Ben Affleck
Kugeza ubu Jennifer Lopez yashatswe n'umugabo wa kane
Ben Affleck aherutse kuvuga ko yanyuzwe no kongera gusubirana na Jennifer Lopez

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .