00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez na Ben Affleck bagaragaye mu buryohe bw’urukundo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Kuva muri Gicurasi mu itangazamakuru ritandukanye muri Amerika hatangiye gusakazwa inkuru y’uko Ben Affleck yaba yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 baratandukanye.

Ni inkuru yashingirwaga ku kudasigana kw’aba bombi ariko bakirinda gusohokera rimwe aho bahuriye mu rwego rwo kwima gihamya y’urukundo rw’abo itangazamakuru ryo muri Amerika ryabahoraga inyuma umunsi ku wundi.

Urukundo rwaje gufata indi ntera! Muri Kamena ubwo aba bombi bari kumwe ku isabukuru y’imyaka 50 y’umuvandimwe wa Jennifer Lopez witwa Lynda Lopez usanzwe ari umunyamakuru, baje kwisanga bari gusomana ku karubanda maze amafoto asakazwa bahuje urugwiro iba gihamya ntakuka ko bongeye guhuza ubumwe.

Ikinyamakuru People cyatangaje ko ubwo Jennifer Lopez yizihizaga isabukuru y’imyaka 52, we na Ben bahisemo kujya kurira ubuzima mu Majyepfo y’u Bufaransa mu Mujyi wa Saint Tropez.

Hagiye hanze amafoto y’aba bombi bari kumwe bishimanye basomana.

Umwe mu nshuti za hafi z’aba bombi yabwiye iki kinyamakuru ko bari kumwe bizihiza iyi sabukuru mu kabyiniro ko muri uyu mujyi bari basohokeyemo mu mpera z’icyumweru gishize.

Ati “Bari kugirana urugendo rwiza mu Bufaransa. Bizihirije isabukuru ya Jennifer mu kabyiniro kazwi nka Opéra. Uriya mugore yagaragaraga neza ndetse yishimye.”

Aba bombi bagaragaye bari kumwe mu bwato basomana, banishimanye cyane aho Lopez yari yambaye umwambaro wa bikini.

Ibyo gusubukura urukundo rw’umukinnyi w’icyamamare muri Sinema i Hollywood, Benjamin Géza Affleck-Boldt [Ben Affleck] n’umuririmbyi Jennifer Lopez byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka.

Icyo gihe, aba bombi bagaragaye bari kumwe ahitwa Big Sky Resort muri Leta ya Montana iri mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bari bari kumwe ndetse TMZ yatangaje ko hari abababonye bahuje urugwiro mu buryo bukomeye.

Bivugwa ko baje kuva muri Montana berekeza mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California, nyuma bahita bafata imodoka bajyana mu rugo kwa Jennifer Lopez.

Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002 ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo yari yariswe “Bennifer”. Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana. Buri umwe yagiye agira abandi bakunzi ndetse aranabyara.

Jennifer Lopez yavuzwe mu nkuru z’urukundo na Alex Rodriguez. Bamaze imyaka irenga ibiri babana nk’umugabo n’umugore ndetse bose bahuye nyuma yo gutandukana n’abo bari barashakanye mbere.

Jennifer afite abana babiri b’impanga b’imyaka 12, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Marc Anthony. Uyu mugore yakoze ubukwe n’abakinnyi ba filime babiri ari bo Ojani Noa mu 1997 batandukana nyuma y’umwaka umwe na Cris Judd bakoze ubukwe mu 2001 bagatandukana hashize igihe gito.

Nyuma yaje gukundana Ben Affleck ariko baza gutandukana batamaranye kabiri. Ni mu gihe Marc Anthony batandukanye mu 2014.

Ben Affleck w’imyaka 48 na we yakundanye n’abarimo Jennifer Garner banabyaranye abana barimo Violet Affleck, Samuel Garner Affleck na Seraphina Rose Elizabeth Affleck.

Muri Mutarama uyu mwaka Ben Affleck yatandukanye na Ana Celia de Armas Caso [Ana de Armas] ukomoka muri Cuba umaze igihe yamamaye mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Amerika no muri Espagne.

Bongeye gusubirana nyuma y'imyaka 17 batandukanye
Aba bombi bari bahuje urugwiro
Ben Affleck na Jennifer barebanaga akana ko mu jisho
Ben Affleck na Lopez bari bishimanye mu bwato bakodesheje mu Bufaransa
Ubu bwato nibwo bombi bari barimo, babugiriramo ibihe byiza
Lopez yashyize hanze amafoto arimo n'iyo ari gusomana n'umukunzi we
Jennifer Lopez yishimiye kuba yarongeye gusubirana na Ben Affleck
Lopez ari kwizihiza isabukuru y'imyaka 52 y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .