Jennifer Lopez na Alex Rodriguez batandukanye byeruye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Mata 2021 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime w’icyamamare, Jennifer Lopez n’uwari umugabo we Alex Rodriguez bamaze kwemeza ko batandukanye ndetse ubu babanye nk’inshuti zisanzwe.

Today yatangaje ko aba bombi kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021 basohoye itangazo bagaragaza ko batakiri mu rukundo rw’umugabo n’umugore.

Ryagiraga riti “Twamaze kubona ari byo byiza ko twakwibera inshuti zisanzwe ndetse no mu minsi iri imbere niko bizakomeza kumera. Tuzakomeza gukorana no gushyigikirana ku mishinga n’ubushabitsi duhuriyeho. Twifurizanya ibyiza hagati yacu ndetse n’abana bari buri umwe.”

Muri Werurwe uyu mwaka byavuzwe ko aba bombi batandukanye ariko bakagenda babihakana mu itangazamakuru.

Jennifer Lopez w’imyaka 51 na Rodriguez wahoze akina Baseball bari bamaze imyaka irenga ibiri babana nk’umugabo n’umugore ndetse bose bahuye nyuma yo gutandukana n’abo bari barashakanye mbere.

Uyu mugabo yatandukanye n’umugore witwa Cynthia Scurtis babyaranye abana babiri; Natasha ufite imyaka 16 na Ella ufite 12. Jennifer na we afite abana babiri b’impanga b’imyaka 12, yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Marc Anthony.

Jennifer Lopez yigeze gukora ubukwe n’abakinnyi ba filime babiri ari bo Ojani Noa mu 1997 batandukana nyuma y’umwaka umwe na Cris Judd bakoze ubukwe mu 2001 bagatandukana mu 2003. Ubwo yari mu rukundo na Alex Rodriguez yari yaravuze ko nta gitekerezo afite cyo kubyongera.

Nyuma yo gutandukana na Marc Anthony mu 2011, Jennifer yafashe umwanya wo kwitekerezaho kugira ngo amenye icyamushimisha atabikesha umugabo.

Jennifer Lopez na Alex Rodriguez bemeje ko bakundana mu 2017, ndetse bombi babanaga n’abana babo. Muri Werurwe 2019, Alex Rodriguez ni bwo yambikiye uyu mugore impeta muri Bahamas.

Aba bombi batandukanye ariko bazakomeza kubana nk'inshuti
Alex Rodriguez na Jennifer Lopez bakundanye badateganya ibyo gukora ubukwe
Jennifer Lopez na Alex Rodriguez ntabwo bigeze batangaza icyatumye batandukana
Umunezero w'aba bombi ntabwo warambye
Jennifer Lopez n'uwari umugabo we bose bari bafite abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .