00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jennifer Lopez agiye kurushinga na Ben Affleck

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 May 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Umuhanzikazi Jennifer Lopez agiye gushyingiranwa na Ben Affleck wamenyekanye muri filime zitandukanye i Hollywood, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikinyamakuru USmagazine cyatangaje ko amakuru cyakuye ku muntu wa hafi y’aba bombi, ahamya ko bifuza kurushinga mu mpeshyi.

Ati "Ukuri guhari ni uko Ben yashakaga kwihutisha ibintu ku buryo barushinga mu ntangiro z’impeshyi, Jennifer azabyemera [...] bashobora gutangira urugendo rushya nk’umugabo n’umugore mu gihe cya vuba."

Yakomeje avuga ko Jennifer ashaka gukora ibirori bidasanzwe.

Ati "Jennifer ashaka gukora ibirori by’agatangaza. Bombi barashaka kubikora ndetse bagatera intambwe zikenewe kugira ngo buri umwe yubahe imipaka ya mugenzi we ndetse bakigira no ku byahise."

Kuva muri Gicurasi umwaka ushize, mu itangazamakuru ryo muri Amerika hatangiye gusakazwa inkuru y’uko Ben Affleck yasubiranye na Jennifer Lopez bari bamaze imyaka 17 batandukanye.

Ni inkuru yashingirwaga ku kudasigana kw’aba bombi, ariko bakirinda gusohokera rimwe mu rwego rwo kwima gihamya y’urukundo rw’abo itangazamakuru ryo muri Amerika ryabahoraga inyuma, umunsi ku wundi.

Urukundo rwaje gufata indi ntera muri Kamena 2021, ubwo aba bombi bari kumwe ku isabukuru y’imyaka 50 y’umuvandimwe wa Jennifer Lopez witwa Lynda Lopez usanzwe ari umunyamakuru.

Baje kwisanga bari gusomana ku karubanda, maze amafoto bahuje urugwiro aba gihamya ntakuka ko bongeye guhuza ubumwe.

Muri Nyakanga 2021 ikinyamakuru People cyatangaje ko ubwo Jennifer Lopez yizihizaga isabukuru y’imyaka 52, we na Ben bahisemo kujya kurira ubuzima mu Majyepfo y’u Bufaransa mu Mujyi wa Saint-Tropez.

Hagiye hanze amafoto y’aba bombi bari kumwe, bishimanye, basomana.

Affleck yambitse impeta y’urukundo Jennifer Lopez mu 2002, ndetse icyo gihe mu itangazamakuru couple yabo iza kwitwa "Bennifer".

Iby’urukundo rwabo byaje gusa nk’ibihosha mu 2003 ubwo basubikaga ubukwe bwabo. Mu 2004 baje gutandukana, buri umwe agira abandi bakunzi ndetse aranabyara.

Ben Affleck na Jennifer basigaye bakundana mu buryo bweruye
Bombi bashobora kurushinga mu minsi mike iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .