00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Vital Ourega wa Rayon Sports ari mu rukundo n’inkumi yigeze kwitendeka kuri Bruce Melodie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Kamena 2021 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi wo Hagati mu Ikipe ya Rayon Sports, Jean Vital Ourega, ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa witwa Agasaro Diane, wigeze kwitendeka kuri Bruce Melodie amushinja kumutera inda ariko uyu muhanzi akabyamaganira kure.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021 ni bwo IGIHE yabonye amashusho ya Ourega na Agasaro bari mu munyenga w’urukundo, bakanyuzamo bakanasomana.

Amakuru ava mu nshuti z’aba bombi avuga ko bamaze igihe bakundana ariko bitewe n’uko Rayon Sports yari mu mikino ya Shampiyona kandi biyisaba kuba mu mwiherero ntibakunde kubonana.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Ubundi kuva Jean Vital yaza mu Rwanda yahise atangira gucudika na Diane, ahubwo ni uko kenshi yabaga ari mu mwiherero ntabone uko babonana.”

Icyakora amakuru akavuga ko uko uyu mukinnyi yabonaga akanya ko kwinyabya yahitaga ajya kureba umukunzi we.

Jean Vital Ourega ukomoka muri Côte d’Ivoire, yavutse tariki 17 Ukuboza 1995. Areshya na metero 1,92. Yakiniye amakipe anyuranye arimo Africa Sports (2015/2017) na AS Denguélé d’Odienné (2017/2018) yo muri Côte d’Ivoire.

Yakiniye kandi Karela United yo muri Ghana, ayivamo ajya muri Builcon yo muri Zambia muri 2019 ari nayo yavuyemo ajya muri TP Mazembe ayisinyamo imyaka itatu.

Mu mpera za 2020 ni bwo uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Rayon Sports nk’intizanyo y’umwaka umwe w’imikino.

Agasaro Diane, we yamenyekanye cyane mu 2015 ubwo yashozaga intambara kuri Bruce Melodie, amushinja kumutera inda akamwihakana nubwo ari ibintu uyu muhanzi yakunze kwamaganira kure.

Ni inkundura itajya ihagarara mu itangazamakuru kuko aba bombi batigeze bakoresha ibizamini by’isanomuzi (ADN) ngo ukuri nyako ku byo uyu mukobwa yavugaga kumenyekane.

Nirwogere! Jean Vital Ourega ari mu munyenga w'urukundo na Agasaro Diane
Urukundo rw'aba bombi ngo rugeze aharyoshye
Jean Vital Ourega ari kurangiza amasezerano ye muri Rayon Sports
Inkuru za Agasaro Diane na Bruce Melodie ni zimwe mu zakanyujijeho mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .