Urwego rushinzwe iperereza ku byaha by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi muri Romania (DIICOT) rwakiriye ikirego kiregwamo Jean-Claude Van Damme w’imyaka 64, ashinjwa kuryamana n’abagore batanu b’abanyamideli abizi neza ko bacurujwe n’itsinda riyobowe na Morel Bolea risanzwe rizwiho gucuruza abantu.
Van Damme akekwaho ko muri Cannes yakiriye abagore batanu b’Abanya-Romania nk’impano kandi yari azi neza ko baturutse mu itsinda ry’abacuruza abantu.
Adrian Cuculis, wunganira umwe mu bagizweho ingaruka n’iki gikorwa, yabwiye Televiziyo ya CNN [Antena 3] ko abo bagore icyo gihe “bari mu bihe by’ubukene bukabije’’. Kugeza ubu, abahagarariye Van Damme n’urwego rwa DIICOT nta kintu baravuga kuri ibi birego.
Umwe mu bagore wari uhari ubwo byabaga mu birori byateguwe na Van Damme mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa, yabwiye abashinjacyaha ibyo yabonye, bituma DIICOT itangiza iperereza kuri iki kibazo.
Cuculis yatangaje ko iki kibazo gifitanye isano n’iperereza rikaze ryatangiye mu 2020 ku byaha by’icuruzwa ry’abantu n’iry’abana.
Kugira ngo urubanza rukomeze, Urukiko rw’Ikirenga mu Bufaransa rugomba kwemeza ko ibirego byakwakirwa, kandi abagize uruhare muri iki kibazo bagatumizwa muri Romania kugira ngo batange ubuhamya.
Jean-Claude Van Damme yatangiye kumenyekana muri sinema binyuze muri filime ’Bloodsport’ yagiye hanze mu 1988, akomereza muri filime zakunzwe nka ’Kickboxer’, ’Double Impact’ , ’The Expendables 2’ n’izindi zitandukanye.
Aheruka kugaragara mu yitwa ’Minions: Rise of Gru’ yo mu 2022 na ’The Gardener’ yo mu 2025.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!