00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay-Z yajyanye mu nkiko umugore wamushinje kumusambanya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 March 2025 saa 08:49
Yasuwe :

Umuraperi Jay-Z yajyanye mu nkiko umugore wo muri Alabama wari wamushinje ko yamusambanyije afite imyaka 13, nyuma y’uko uwo mugore aheruka guhagarika ikirego cye.

Muri iki kirego, Jay-Z yatanze ku wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, yavuze ko uwo mugore wahawe amazina ya Jane Doe, yashyikirije urukiko ikirego cye agamije kumwangiriza isura no kumwaka amafaranga.

Iki kirego kandi kirega abanyamategeko ba Jane Doe, Tony Buzbee na David Fortney, aho uyu muraperi avuga ko “bashishikajwe n’inyungu zabo bwite, batitaye ku kuri no ku ndangagaciro z’ubunyangamugayo.”

Uyu mugore yari yavuze ko Jay-Z na Sean “Diddy” Combs ufungiye ibyaha bisa nk’iki kuva muri Nzeri umwaka ushize, bamusambanyije mu 2000 nyuma y’ibirori bya MTV Video Music Awards. Icyo gihe bombi bahakanye iki cyaha bivuye inyuma.

Nyuma y’igihe gito atanze iki kirego, Jane Doe yaje kugihagarika nyuma y’aho Jay Z agaragaje ko ibyavuzwe bidafite gihamya ndetse n’abanyamategeko be basaba ko Buzbee ahanwa ku bwo gutanga ikirego cy’ibinyoma.

Mu kirego gishya Jay-Z yatanze ashinja uyu mugore n’abanyamategeko be kumuharabika.

Ati “Jane Doe yemeye imbere y’abunganira Jay-Z ko inkuru yatangaje mu rukiko no kuri televiziyo ari ibinyoma. Yemeye ko Jay-Z atigeze amusambanya, ndetse ko ari Buzbee ubwe wamushishikarije kubeshya kugira ngo babone amafaranga menshi.”

Jay-Z kandi yanavuze ko uyu mugore n’abanyamategeko be bakwiriye guhagarika gukomeza kumutera ubwoba bagamije kumukuramo amafaranga.

Mu gusubiza iki kirego, umunyamategeko w’uyu mugore, Tony Buzbee, yasohoye itangazo avuga ko abunganira Jay-Z bamaze iminsi bahoza ku nkeke Jane Doe ngo yemera ko yabeshye.

Ati “Abunganira Carter bamaze igihe bashyira Jane Doe ku gitutu ngo yemere ko yabeshye. Ariko yanze. Akomeje kwemeza ibyo yavuze. Abo bagenzacyaha ba Carter banagaragaye mu mashusho bagerageza guha amafaranga abantu kugira ngo njye na sosiyete yanjye tujyanwe mu nkiko. Biragaragara ko ibi bavuze ko byavuzwe n’uyu mugore byahimbwe cyangwa bakaba bavuganye n’undi utari we.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni uburyo bwo gutera ubwoba no guhatira uyu mugore guceceka. Ntidushobora guterwa ubwoba n’ibirego bidafite ishingiro.”

Mu ntangiro z’Ukuboza 2024, nibwo Jay Z na P.Diddy bari barezwe n’uyu mugore. Iki kirego kikijya hanze Jay-Z yacyamaganiye kure avuga ko atari byo, ko yiteguye kugaragaza ko ari umwere ndetse na Diddy biza kugenda gutyo.

Icyo gihe kandi Jay-Z yakomeje avuga ko abana be badakwiriye kubona ibintu nk’ibi bakiri mu myaka mito, kuko hari ingaruka bibagiraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Muri Gashyantare 2025 nibwo uyu mugore byatangajwe ko yafashe umwanzuro wo guhagarika ikirego cye.

Jay-Z yajyanye mu nkiko umugore wari wamureze amushinja kumuharabika
Tony Buzbee wunganira uyu mugore wari wareze Jay-Z ntabwo yemeranya n'ikirego gishya cy'uyu muraperi
Jay-Z yari yashinjwe gufatanya na Diddy gusambanya umukobwa w’imyaka 13 mu 2000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .