Jay-Z yagurishije imigabane yari afite muri Tidal

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Werurwe 2021 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Shawn Corey Carter wamamaye nka Jay-Z, yagurishije imigabane myinshi yari afite muri Tidal ifite agaciro ka miliyoni 297$ muri Square Inc ya Jack Dorsey usanzwe ari nyiri Twitter. Uretse ibyo Jay-Z agiye guhita yinjira mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Square Inc.

Mu 2017 Jay-Z yari yagurishije 33 % bya Tidal kuri Sprint ku mafaranga ataratangajwe ingano. Mu ntangiro z’iki Cyumweru, Jay-Z yarongeye agura iyi migabane ndetse myinshi muri yo ayigurisha Square Inc.

Dorsey na Jay-Z batangiye kuganira ku guhuza imbaraga mu mezi make ashize, nk’uko Jesse Dorogusker usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Square yabitangaje. Ati “Byatangiye ari ukuganira hagati yabo, nyuma baza guhuza.”

Jesse Dorogusker yatangaje ko Square yatangijwe mu 2009, izajya itanga ubufasha bujyanye no gucunga amafaranga mu gufasha abahanzi basanzwe bakorana na Tidal, ndetse no gukusanya amafaranga yinjijwe ndetse no kugenzura imari yabo.

Mu 2015, Jay-Z yaguze Tidal miliyoni 56$, urubuga rushyirwaho indirimbo z’abahanzi, ahamo imigabane abandi bahanzi kugira ngo bamufashe mu kuba indirimbo zabo zazajya zihagera mbere y’ahandi.

Abahanzi bafitanye amasezerano na Tidal ndetse banafitemo imigabane barimo umugore w’uyu muhanzi Beyoncé, Rihanna, Kanye West, Nicki Minaj, Daft Punk, Jack White, Madonna, Arcade Fire, Alicia Keys, Usher, Chris Martin, Calvin Harris, deadmau5, Jason Aldean na J. Cole

Ayigura yashakaga guhangana na iTunes, Spotify n’izindi mbuga zinyuzwaho imiziki. Abahanzi bose bafite amasezerano muri Tidal, bemeye ko indirimbo zabo zizajya zihajya mbere y’uko zigera ahandi. Tidal ifite agaciro ka miliyoni 100 z’amadolari.

Muri Gashyantare uyu mwaka Jay-Z yagurishije imigabane ingana na 50% ya champagne ye izwi nka Armand de Brignac.

Uyu mugabo yagurishije iyi migabane muri LVMH Moët Hennessy Louis Vuitton sosiyete izwiho gukora ibintu bitandukanye birimo ibijyanye n’ibinyobwa byihagazeho nka Champagne, imideli n’ibindi.

Jay-Z yari asanzwe yari asanzwe afite imigabane ingana na 100% muri Armand de Brignac. Iyi champagne izwi na none nka Ace of Spades iza mu icupa risa na zahabu. Icupa rimwe kugira ngo rikorwe, bitwara amadolari 13 ariko iyo ryageze ku isoko rihagarara agera kuri 300. Iyo sosiyete yari isanzwe ifite agaciro kabarirwa muri miliyoni 310 z’amadolari.

Jay-Z ni umwe mu baraperi batunze miliyari y'amadorali
Mu Ukuboza umwaka ushize Jay-Z, yatangiye ubucuruzi bw’urumogi mu buryo bweruye
Jay-Z yinjiye mu bufatanye na Jack Dorsey washinze Twitter
Mu minsi ishize Jay-Z yagurishije imigabane ingana na 50% ya Armand de Brignac

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .