Jay-Z yagaragaye ku itapi itukura ari kumwe n’umuryango we ubwo harimurikwaga filime “Mufasa: The Lion King”, igaragaramo umukobwa we Blue Ivy w’imyaka 12 ndetse na Beyoncé.
Iyi filime yamurikiwe mu Mujyi wa Los Angeles aho uyu muhanzi kandi yari kumwe na nyirabukwe Tina Knowles. Iyi yerekanwaga igaragaramo abo mu muryango we imara iminota 118.
Jay Z yagaragaye mu ruhame nyuma y’umunsi umwe gusa ashinjwe gufata ku ngufu umugore mu 2000. TMZ yari yatangaje ko uyu mugore wagannye inkiko imyirondoro ye itaratangazwa, ari gukoresha amazina ya Jane Doe. Agaragaza ko yahohotewe nyuma y’ibirori bya MTV Video Music Awards 2000.
Uyu mugore yari yashyikirije ikirego cye urukiko mu Ukwakira uyu mwaka, avuga ko Diddy n’icyamamare cy’umugabo ndetse n’undi mugore bamuhohoteye.
Ku Cyumweru tariki 8 Ukuboza, yongeye gutanga ikirego agaragaza byeruye ko iki cyamamare kindi atari yatangaje mbere ari Jay-Z.
Iki kirego kikijya hanze Jay-Z yacyamaganiye kure avuga ko atari byo, ko yiteguye kugaragaza ko ari umwere.
Jay-Z kandi yanumvikanye asaba ko imyirondoro y’uyu mugore umurega yashyirwa hanze niba koko ibyo avuga ari ukuri.
Nyuma yo kuvugwa mu kirego cya P.Diddy, ibyamamare bitandukanye byagize icyo bivuga ku bishinjwa Jay-Z. Nka 50 Cent we yahise yibaza niba igitaramo cya ‘Super Bowl Half-Time Show’ gitegurwa buri mwaka na Jay-Z umwaka utaha kizaba.
Soulja Boy we yavuze ko ibi birego bikomeje gushinjwa ibyamamare byiganjemo abirabura muri Amerika, bigamije kubashyira hasi kubera urwego bamaze kugeraho n’ubutunzi bafite. Meek Mill we yagaragaje ko yumiwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!