Kanye West aheruka gushyira ubutumwa ku rubuga rwe rwa X, agaragaza ko aba bana bafite imyaka irindwi bashobora kuba bafite ikibazo cyo mu mutwe. Aya magambo ntabwo yashimishije benshi bakunda Jay-Z na Beyoncé ndetse n’abakurikirana imyidagaduro muri rusange.
Pagesix yatangaje ko yahawe amakuru n’inshuti ya hafi ya Jay-Z na Beyoncé, ko bashobora kujya mu nkiko nyuma y’aya magambo asesereza ya Kanye West.
Ati “Jay-Z na Beyoncé babonye ubutumwa Kanye West yashyize ku mbuga nkoranyambaga akaza kubusiba bwibasiraga abana babo, ndetse bari kuganira ku buryo bakemura iki kibazo, mu buryo bwo kuganira hagati yabo nawe cyangwa se bakitabaza amategeko.”
Uwatanze aya makuru yavuze ko iyi ‘couple’ yarushinze mu 2008 idateganya kugira icyo ivuga ku butumwa bwa Kanye West ku karubanda.
Kanye West yari yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abana b’impanga ba Jay-Z na Beyoncé bafite ikibazo cyo mu mutwe, ariko aza kubusiba ku mpamvu yavuze atari uko yashakaga kuba ‘umuntu mwiza’ ahubwo yatinye ko konti ye ishobora gusibwa.
Nyuma yo gusiba ubu butumwa yaranditse ati “Nkeneye ko buri wese amenya ko nasibye ubutumwa buvuga ku muryango wa Jay-Z na Beyoncé, kubera ko byashobokaga ko konti yanjye ya Twitter isibwa.”
Yaba Kanye, Jay-Z na Beyoncé nta kintu barumvikana bavuga kuri ibi bintu mu itangazamakuru.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!