Ku wa 1 Mata 2025, ni bwo umugabo witwa Manzaro Joseph yagejeje ikirego mu rukiko aho yashinjaga umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, kuba yaramukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina.
Manzaro yavugaga ko yahohotewe na Diddy muri Mata 2015, mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umuhungu we King Combs.
Yavuze ko umuhanzikazi Beyoncé yamubonye ahohoterwa ndetse ko yari kumwe n’umugabo we Jay-Z ubwo ibyo byose byabaga yongeraho ko na LeBron James wamamaye muri Basketball, yari muri ibi birori kandi ko na we yamubonye amerewe nabi ntagire icyo amufasha.
Kugeza ubu ariko, People yatangaje ko uyu mugabo yamaze gukura amazina ya Jay-Z n’umugore we muri iki kirego nk’uko impapuro nshya zashyikirijwe urukiko kuwa Gatanu tariki 11 Mata zibigaragaza.
Ibi byabaye kandi nyuma yaho Pagesix iheruka gutangaza ko abanyamategeko ba Jay-Z na Beyoncé, bagaragaje amakuru yemeza ko aba bombi nta n’umwe wari uri muri ibi birori uyu mugabo yabaregagamo.
Mu byagaragajwe harimo inkuru yanditswe mu kinyamakuru ry’ishuri rya New York University mu 2015 muri icyo gihe aba bombi bashinjwa kuba bari kumwe na Diddy mu birori, mu gihe igaragaza ko Jay-Z yari ari muri iyi kaminuza ndetse nyuma amafoto yafashwe na Daily Mail akagaragaza ko we na Beyoncé bahise bajya mu biruhuko.
Itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata n’abanyamategeko ba Diddy, naryo rigaragaza ko ibyo Manzaro yavuze ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse bakabihakana bivuye inyuma.
Diddy amaze iminsi ajyanwa mu nkiko n’abantu benshi batandukanye bamushinja kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina. Mu bamushinje harimo abagabo n’abagore ndetse biteganyijwe ku wa 5 Gicurasi 2025 aribwo azatangira kuburana.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!